AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Umunyeshuri yiciwe muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Nyarugenge (UR-CST)

Muri Kaminuza y’U Rwanda ishami ry’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga (UR-CST, yahoze yitwa KIST) iherereye mu Karere ka Nyarugenge, habonetse umurambo w’umwe mu banyeshuri bahiga witwa Sandrine Imanishimwe w’imyaka 21 y’amavuko, bikekwa ko yishwe.

Uyu mukobwa byatangajwe ko akomoka mu Karere ka Huye mu Ntara y’Amajyepfo. Ababonye umurambo we basanze afite igikomere ku mutwe, bikaba bikekwa ko yishwe.

Uyu mukobwa w’imyaka 21 ngo yigaga mu mwaka wa mbere mu ishami ry’Ubutabire (Biochemestry), umurambo we ukaba wasanzwe hafi y’inyubako yitwa KIST 4, hafi y’amacumbi. Yabonywe n’abakobwa babiri bari batashye basanga agaramye mu kayira kava kuri iriya nyubako kagana ku macumbi.

Bivugwa ko nyakwigendera yari yatashye ubukwe bw’umwe mu barimu bwabereye kuri SOS mu Murenge wa Kacyiru.

Ahagana saa mbiri n’iminota mirongo itatu z’ijoro yasohotse mu icumbi (Hostel) asiga abwiye abo babana ko asohotse ikigo gato, ageze  ku nyubako yitwa Muhabura ni bwo yahuye n’uyu muntu aramuhitana.

Umuseke wanditse ko hari umusore w’inshuti ya Sandrine bari bafitanye gahunda yo kuza gusangira na we ndetse ngo hari  n’undi mukobwa na we wari wavuye i Huye aje kureba uyu musore akaba kandi ngo yari afite na gahunda yo kuza kurara iwe.

Nyuma y’igihe runaka uriya musore tutari buvuge amazina kuko bikiri mu iperereza, ngo yahamagaye Sandrine yumva telefoni ye ntiriho, nyuma aza kubwirwa ko hari abasanze iriya nshuti ye ‘yishwe.’

Ababonye umurambo bavuga ko wari ufite igikomere kinini inyuma ku mutwe, hakaba hari amakuru avuga ko bishoboka ko yiciwe ku ruzitiro rwinjira mu kigo k’iriya Kaminuza ariko umurambo ugaterurwa ugashyirwa mu kigo imbere aho bawusanze.

Ifoto ya nyakwigendera aryamye hasi yapfuye imugaragaza yambaye ikoti ry’umukara, ijipo ndende ifite amabara nk’ay’ingwe, hejuru yambaye umwenda ufata amabere bita ‘soutien gorge.’

Umurambo we wajyanywe ku bitaro by’Akarere ka Gasabo mu Murenge wa Kacyiru.

Abakekwaho uruhare muri ubu bwicanyi bagera kuri bane ubu barafunzwe mu rwego rw’iperereza.

Uyumukobwa yasanzwe aryamye mu kayira kari hafi y’iyi nyubako

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger