AmakuruUtuntu Nutundi

Umunyeshuri wari urangije Kaminuza yaguye mu mpanuka yari avuye gufata igikanzu azambara

Umunyeshuri witwa Bizimana Pierre wari urangije muri Kaminuza y’ u Rwanda mu ishami rya Huye mu bijyanye na Finance yitabye Imana avuye gufata ikanzu ya graduation.

Bizimana yaguye mu mpanuka yabereye ku Kamonyi nimugoroba. Abaziranye na Bizimana bavuga ko yari umuhungu w’ umudivantiste ukomoka mu karere ka Kamonyi.

Ndahimana Slyvain wari inshuti ya nyakwigendera yatanze ubuhamya avuga ko Bizimana yari umuntu uzi kuganira akaba n’ umufana ukomeye wa Barcelone.

Yagize ati “Yari umuntu usabana n’ abantu bose mwateraga blague, yari umufana wa Barcelone. Yari umuntu ubona ko nta ribi rye”

Ndahimana avuga ko yabanye na Bizimana mu gipangu kimwe mbere y’ uko ajya kwiga muri UR-HUYE campus. Nyakwigendera we imyaka 3 ya mbere yayize i Kigali muri UR-CBE umwaka wa kane gusa niwo yize i Huye. Amashuri yisumbuye Bizimana Pierre yayize i Kibeho.

Imodoka y’ ikamyo yamugonze ku mugoroba wo kuri uyu wa 4 Ugushyingo 2019 avuye gufata ikanzu ya Graduation i Huye.

Graduation y’ abanyeshuri barangije muri Kaminuza uyu mwaka iteganyijwe ku wa Gatanu w’ iki cyumweru tariki 8 Ugushyingo 2019. Bivuze ko Bizimana yitabye Imana abura iminsi ine gusa ngo akore ibirori byo kurangiza Kaminuza.

Nyakwigendera yapfuye habura iminsi ine ngo akore graduation
Twitter
WhatsApp
FbMessenger