AmakuruImyidagaduro

Umunye-Congo yegukanye ikamba rya Miss Africa ahigitse abarimo Irebe Natacha (+Amafoto)

Miss Dorcas Kasinde umukobwa wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo  yegukanye ikamba rya Miss Africa ryaberaga ahitwa Calabar muri Nigeria atsinze abandi bakobwa bo mu bihugu 25 by’uyu mugabane barimo na Irebe Natacha Ursule wari waserukiye u Rwanda.

Ibi birori byabereye ahitwa Calabar International Conference Centre , Miss Dorcas Kasinde wari uhagarariye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yahawe ikamba  akurikirwa  n’Umunya-Nigeria witwa Chimamaka Goodness Nnaemeka wagizwe igisonga cya mbere ndetse n’umunya-Zambia, Gladys Kayumba wabaye igisonga cya kabiri. Abandi bakobwa bari baje mu myanya itanu ni Harrietta Alpha wo muri Sierra Leone na Dela Yawo Seade wo muri Ghana. Ghana.

Ni ijoro ritahiriye umunyarwandakazi Irebe Natacha Ursule cyane ko atabashije no kugera muri batanu ba mbere mu gihe Muthoni Fiona Naringwa wari uhagarariye u Rwanda umwaka ushize wa 2017 we yabaye igisonga cya mbere cya Miss Africa Calabar 2017. Ico gihe  ikamba ryegukanywe n’umukobwa ukomoka muri Bostwana witwa Base Balopi.

Miss Dorcas Kasinde wari uhagarariye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo watsindiye iri kamba rya Miss Africa 2018  yahise ahembwa amadorali 35,000 $ n’imodoka nshya yo mu bwoko bwa SUV.

Abakobwa batanu ba mbere  muri Miss Africa 2018
Miss Dorcas Kasinde ahabwa urufunguzo rw’imodoka yo mu bwoko bwa SUV Jeep yatanzwe na Guverineri wa Leta ya Cross River

Irebe Natacha Ursule wari uhagarariye u Rwanda ntiyabashije kujya muri batanu ba mbere
Tiwa Savage niwe waririmbiye abitabiriye ibi birori
Miss Dorcas Kasinde wari uhagarariye Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo niwe Miss Africa 2018
Muthoni Fiona waserukiye u Rwanda umwaka ushize yari yabaye igisonga cya Mbere
Twitter
WhatsApp
FbMessenger