AmakuruInkuru z'amahanga

Umunye-Congo yakajije umurego mu ngamba zo kugwiza amajwi yo kuyobora SADC

Umukandida wa Repubulika ya Demukarasi  ya Congo, Bwana Faustin Luanga yageze i Harare muri Zimbabwe gushaka amajwi ya kiriya gihugu kugira ngo azabe ari we uba Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umuryango w’ibihugu bigamije ubufatanye mu bukungu byo mu Majyepfo y’Afurika, SADC.

Repubulika ya Demukarasi ya Congo ishyigikiwe na Angola muri uru rugendo rwo kuyobora uriya Muryango.

Amatora yo kuyobora uyu muryango ateganyijwe kuzaba muri Kanama, 2021.

Muri iki gihe SADC iyobowe na Mozambique ariko Umunyamabanga mukuru wa SADC akaba ari Umunyatanzaniyakazi witwa Stergomena Lawrence Tax.

Faustin Luanga ari i Harare, akaba yahuye na Perezida Emmerson Mnangagwa bagirana ibiganiro mu muhezo.

Kuri uyu wa gatatu yari yahuye na Perezida wa Angola  Bwana João Lourenço, uyu akaba ari mu bakuru b’ibihugu bishyigikiye Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Iyi SADC niyo iherutse kubabazwa n’uko Mozambique yemeranyije n’u Rwanda ko rwoherezayo ingabo zo guhashya abarwanyi bayogoje Mozambique guhera mu mwaka wa 2017.

SADC yavugaga ko mbere y’uko Mozambique yemerera u Rwanda, yagombaga kubanza kubiganiraho n’ubuyobozi bwa SADC

Yanditwe na Didier Maladonna

Twitter
WhatsApp
FbMessenger