AmakuruAmakuru ashushye

Umunye-Congo Dr Denis Mukwege yatsindiye igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel

Igihembo cy’ amahoro cyitiriwe Nobel uyu mwaka cyahawe abantu babiri ,Dr Denis Mukwege umunye-Congo usanzwe ari inzobere mu kuvura indwara z’abagore na Nadia Murad ukomoka muri Iraq hashize imyaka ine yariyaragizwe umucakara w’imibonano mpuzabitsina n’abarwanyi ba Islamic State.

Aba bahawe iki gihembo, kubera umuhate bagaragaje mu kurwanya ibikorwa byo gufata ku ngufu abagore nk’intwaro y’intambara, nk’uko Berit Reiss-Andersen yabitangaje.

Iki gihembo cyatanzwe kuri uyu wa Gatanu i Oslo muri Norvège hari haratanzwe amazina y’abantu ku giti cyabo n’imiryango yigenga 331 mu bagomba gutoronywamo abegukana iki gihembo cy’amahoro.

  • Aba bahawe iki gihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel ni bantu ki ?

Dr Denis Mukwege  w’imyaka 63 yamaze imyaka isaga 20 avura abagore bahuye n’ibibazo byo gufatwa  kungufu mu ntambara zo muri Repubulika iharanira  Demokarasi ya Congo igihugu cyugarijwe n’intambara n’ibibazo by’umutekano muke.

We na bagenzi be bakorana mu bitaro yashinje bya Panzi Hospital i Bukavu bivugwa ko bamaze kuvura abagera ku 30 000 bahohotewe, ku buryo bamaze kugira ubunararibonye mu kuvura ibikomere ku myanya ndangagitsina, biba byatewe no gufatwa ku ngufu.

Dr Mukwege avuga ko mu mwaka wa 1999 aribwo yazaniwe umurwayi wa mbere wari wafashwe ku ngufu, we yari ababaje cyane kuko nyuma yo kumusambanya ku ngufu yarashwe mu gitsina no mu matako.

Yagiye atsindira ibihembo bitandukanye nka Sakharov Prize mu 2014 United Nations Prize in the Field of Human Rights mu 2008 , Right Livelihood Award , Olof Palme Prize ,King Baudouin African Development Prize ,Freedom from Want Award na Nobel Peace Prize mu 2018.

Nadia Murad,  w’imyaka 25 akomoka mu majyaruguru ya Iraq mu mujyi wa Sinjar we  yamaze igihe kinini yaragizwe umucakara w’imibonano mpuzabitsina na Islamic State, akagurishwa inshuro nyinshi nawe ubwe atabasha kwibuka.

Gusa aho atorokeye uyu mutwe w’abaryanyi ba Leta ya k’Isilamu mu 2014 yaje guhinduka impirimbanyi y’uburenganzira bw’abaturage b’aba Yazidi ari nabo akomokamo, ndetse asaba Isi kurwanya gufata ku ngufu abagore no guhagarika burundu icuruzwa ry’abantu.

Nadia Murad abaye umugore wa 17 wegukanye iki gihembo kuva cyatangira akaba uwa kabri muto mu myaka utsindiye iki gihembo nyuma ya Malala Yousafzai.

Nadia Murad, w’imyaka 25 nawe yahawe iki gihembo cy’amahoro nyuma y;imyaka ine avuye mu bucakara bwa gufatwa kungufu n’abarwanyi ba Islamic State
Dr Denis Mukwege yakira igihembo cya humanitarian award agihabwa na  Hillary Clinton na Georgetown

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger