AmakuruImyidagaduro

Umunyarwenya Zaba Missed Call na we yikuye mubihembo bya Made in Rwanda Awards 2019

Umunyarwenya  uri kwitwara neza muri iyi minsi , Zabba The Missed Call nawe yikuye mu marushanwa yo gutanga ibihembo bya Made in Rwanda 2019 bitegurwa na Karisimbi Events.

Niyonkuru Clinton [ Zaba Missed Call] yatangaje  ko yikuye muri ibi bihembo kubera ko ababitegura babiteguye nabi cyane,

ati “Babiteguye ku giti cyabo babikoze nk’aho wagira ngo baratugenera njye nta muntu wigeze ambwira iby’ibi bihembo rwose mbere yuko biba urebye nabimenye bambwira ngo ndimo kandi nibaza ko nakabaye mbimenyeshwa mbere.”

Zabba yari ahatanye mu cyiciro cya “COMEDIAN OF THE YEAR” aho yari ahatanye n’abandi banyarwenya nka; Etienne, Japhet, Clapton Kibonke, Joshua na Merci.

Uyu abaye uwa kabiri wikuye muri ibi bihembo nyuma ya Junior The Premier [Giti] na wikuye muri ibi bihembo aho yarai ahatanye mu itsinda ry’abasobanura filime.

Amajwi y’abatoye binyuze ku rubuga rwa Karisimbi Events (www.karisimbievents.rw) kuri ubu abatora batangiye gutora,  ahwanye na 40%, akanama nkemurampaka ko kazatanga amajwi ahwanye na 60%.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger