AmakuruImyidagaduro

Umunyarwenya Salvador yarushinze n’umukunzi nyuma y’imyaka itanu babana (+Amafoto)

Patrick Idringi wamenyekanye nka Salvador, umunyarwenya ukomomoka muri Uganda ,we n’umukunzi we Daphine Frankstock nyuma y’imyaka itanu babana biyeretse imiryango yombi mu birori gakondo byabereye mu Ntara ya Mityana.

Ibi birori byo guhamya isezerano ryabo imbere y’imiryango bibaye mu gihe tariki ya 3 Werurwe 2019 bari bakoze ibindi bikomeye byitwa ‘Kukyala’ ari nabwo bwa mbere Salvado yagiye kwirega kwa sebukwe bibera ahitwa Bunga mu Mujyi wa Kampala.

Salvador yageze kwa Sebukwe aherekejwe n’inshuti ze Andrew Kyamagero, umuhanzi A Pass, Balam Barugahare, Chiko, Vince Musisi n’abandi. Bombi barateganya kwambikana impeta y’urudashira mu minsi iri imbere. Salvador na Daphine basanzwe bafitanye abana babiri mu gihe cy’imyaka itanu bamaranye mu munyenga w’urukundo.

Ikinyamakuru cyandikira muri Uganda , Chimpreprots yanditse ko uwari uhagarariye umuryango w’umukobwa Daphine yavuze ko “kuba mwahisemo kugaruka mu muryango nyuma y’igihe kinini muhawe ikaze!’.  Salvador yashyize ibiganza bye ku rutugu rw’umukunzi we maze baturirwaho imigisha.

Muri ibi birori kandi Salvador yanyuzaga agasetsa ababyitariye, kandi ko byanasusurukijwe n’umuhanzikazi Lady Jasmine ukizamuka.

Ibi birori gakondo byo guhamya ubumwe bwa Salvador n’umugore we Daphine byabereye muri District ya Mityana.

Salvador na Daphine bahamije urukundo rwabo imbere y’imiryango, Salvador yari yambaye ,  ikanzu y’abayisilamu y’ibara ry’umweru, ikote ryiganjemo ibara ry’umukara. Umukunzi we yari yambaye ikanzu ndende y’ibara ry’umweru ijya gusa  nk’iyo Umwamikazi Victoria yambaye mu 1840 ubwo yarushinganaga na Prince Albert.

Umunezero uhebuje kuri Salvador n’umukunzi we biyeretse imiryango
Slavador n’umukunzi we bari bamaaranye imyaka 5 babana bafitanye n’abana babiri
Daphine na Salvador basanzwe bafitanye abana babiri
Umunyarwenya Salvado yari yishimye bihambaye

Twitter
WhatsApp
FbMessenger