AmakuruImyidagaduro

Umunyarwandakazi yitwaye neza muri Miss East Africa the Netherlands 2018

Ore Uwurukundo Hoogendijk ufite inkomoko mu Rwanda yabaye igisonga cya mbere mu irushanwa ry’ubwiza ribera  mu Buholandi ariko rigatangwa ku banyafurika bakomoka mu bihugu byo mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba, Miss Africa Netherlands 2018.

Ore Uwurukundo yari ahagarariye u Rwanda muri iri rushanwa, yabwiye Teradignews ko ashimishijwe no kuba yarabashije gutsinda abo bari bahanganye n’ubwo atabaye Miss East Africa Netherlands 2018 dore ko yabaye igisonga cya mbere ikamba rikegukanwa na Josine Pien Thijssen ukomoka muri Kenya.

Uyu mukobwa icyatumye ajya guhagararira u Rwanda muri iri rushanwa ni uko yumvaga hari byinshi yakora aramutse ahagarariye u Rwanda ahantu runaka, inshuti ze zamuteye akanyabugabo maze na we ahitamo kwiyandikishiriza guhagararira u Rwanda muri iri rushanwa.

Yabwiye Teradignews ko yiteguye kumenyekanisha u Rwanda mu Buholandi no ku isi yose uko azabishobozwa n’Imana, icyakora ngo si u Rwanda gusa ahubwo ni ibihugu byose byo mu  karere ka Afurika y’Iburasirazuba.

Ore Uwurukundo n’ubwo atigeze aba mu Rwanda cyane kuko yavukiye mu Buholandi, yavuze ko yishimiye kuba yarahagarariye u Rwanda.

Yagize ati:”Ni iby’agaciro kuri njye, biba bishimishije kugira aho uhagararira igihugu cyiza nk’u Rwanda, nishimiye kuba nabaye igisonga cya mbere kubera ko ngiye gukora byinshi kandi nzaboneramo n’amahirwe atandukanye.”

Yashimiye abamutoye bose anashimira abamufashije kugira ngo abigereho.

Ore aherutse kubwira Teradignews ko ajya akurikirana ibikorwa bya Miss Rwanda kuko mu bambitswe iri kamba azimo Aurore Kayibanda kubera imyifatire ye, Kundwa Doriane, Mutesi Jolly ndetse na Iradukunda Liliane waryambitswe mu 2018.” Na we arateganya kuzahatanira ikamba rya Miss Rwanda.

Ore Uwurukundo yavukiye mu Buholandi, nyina ni umunyarwandakazi mu gihe Se ari Umuholandi, aherutse mu Rwanda mu 2016 no mu 2011 aho yari yaje gusura abo mu muryango wa nyina.

Ore Uwurukundo Hoogendijk yiga muri Kaminuza ya Hogeschool Rotterdam ibijyanye no kwita ku bakozi.

Ore Uwurukundo

 

 

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger