Amakuru ashushyeIyobokamana

Umunyarwanda yatangaje ko ari gukiza COVID-19, bamwe bati “Ni bimwe bye” abandi baramukwena

Bishop Rugagi Innocent yagarutse! Uyu utaravuzweho rumwe n’abantu batandukanye  yewe akanagarukwaho na Perezida wa Repubulika Paul Kagame kubera kuvuga ko atanga ubutunzi, akiza indwara zose, mbese akaba ari umunyabitangaza , ubu noneho yagarutse avuga ko akiza COVID-19 yananiranye ku isi yose.

Mu magambo make, ugiye kuvuga Bishop Rugagi Innocent wamwita wahoze akiza abafite ubumuga, akavura kanseri n’izindi ndwara z’ibyorezo, uyu mugabo nyuma y’igihe kirekire atavugwa  yagarutse ndetse ahamya ko iyamukoreshaga avura izo zose ari nayo yiteguye kumukoresha akanavura icyorezo cya COVID19 giterwa na Coronavirus.

Bishop Rugagi Innocent ni umuntu utavugwaho rumwe mu bantu ku bijyanye n’ubuhanuzi ndetse n’ibitangaza akora, abayoboke b’itorero rye bamufata nk’umukozi w’Imana, ariko abandi bamufata nk’umutekamutwe ruharwa ubeshya agamije indonke.

Abategetsi mu Isi, abakomeye n’aboroheje bose bahanze amaso impuguke n’abahanga muby’ubuvuzi ko babona umuti cyangwa urukingo rw’iki cyorezo gihangayikishije Isi n’u Rwanda muri rusange.

Icyorezo cya COVID-19, gituruka ku gakoko ka Coronavirus cyatangiriye mu Mujyi wa Wuhan mu Bushinwa mu Ukuboza 2019. Kuva icyo gihe cyatangiye gukwirakwira mu mpande zose z’Isi, aho kuri ubu 2 610 699 bacyanduye, cyahitanye 182 270 mu gihe 714 230 bagikize.

Mu Rwanda kuva haboneka umurwayi wa mbere ku wa 14 Werurwe 2020, abantu 153 bamaze gusanganwa Coronavirus muri bo 84 bamaze gusezererwa mu bitaro nyuma yo gusuzumwa bagasangwa nta bwandu bwayo bagifite mu mibiri yabo.

Mu buryo busa n’ubwatunguranye ariko Umunyarwanda yatangaje ko hari abo amaze gukiza iki cyorezo ndetse anavuga ko ashima Imana ko bakize anasaba abandi bayifite kumuhamagara ngo ayibakize, uyu uvuga ko ayikiza ni Bishop Rugagi Innocent! Nibyo usomye neza, ni Bishop Rugagi Innocent!

Uyu mugabo ubusanzwe witwa Rugagi Innocent ari nawe washinze Itorero ry’Abacunguwe mu Rwanda [Redemeed Gospel Rwanda] ariko kuri ubu ritakibarizwa ku butaka bwa Kigali nyuma y’aho uyu mushumba waryo agiye muri Canada.

Abizera Imana bazi neza ko ikora ibitangaza ibinyujije mu bantu bayo ariko hari n’abatayizera bavuga ko umurwayi cyangwa ufite ubumuga atabashijwe gukizwa n’abaganga babiminuje amasengesho adashobora kumukiza.

Bishop Rugagi wimuriye ivugabutumwa Mujyi wa Montréal, umwe mu igize Intara ya Québec mu gihugu cya Canada kuva mu mpera za 2018, ubwo yavaga mu Rwanda akajya gukorera umurimo mu mahanga ya kure nk’uko yari yarabisezeranyije abayoboke b’Itorero rye.

Bishop Rugagi atangaje ibi nyuma y’undi mugabo w’umuvuzi gakondo w’I Musanze mu majyaruguru y’u Rwanda w’ihanukiriye agatangaza ko avura Coronavirus maze agahita atabwa muri yombi.

Bishop Rugagi yagarutse Yagarutse!

Bishop Rugagi Innocent, washinze Itorero ry’Abacunguwe [Redemeed Gospel Church Rwanda, ndetse anahita aribera Umushumba Mukuru mu gihugu hose.

Ku babyibuka neza muri za 2017, nibwo Bishop Rugagi yamamaye ubwo yakundaga kuyobora amateraniro mu itorero rye ryakunze gukorera mu Mujyi hafi yo kwa Rubangura.

Uyu mukozi w’Imana yavuzweho gukora ibirimo nko gusengera abarwaye indwara zananiranye nko kutabona,kutangenda ,Cancer na Diabethe ,gukubita abantu hasi mucyo yise Delivrance n’ibindi byinshi.

Kuva kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Mata 2020, ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwije amashuho agaragaza uyu mukozi w’Imana avuga ko iyamukoresheje avura za kanseri, diyabete n’izindi ariyo iri kumukoresha hakira COVID19.

Muri aya mashusho hari aho agira ati “Iyankoresheje hakira kanseri, Iyankoresheje hakira diyabete, niyo iri kunkoresha hakira COVID19.”

Yakomeje agira ati “Nawe nuyirwara iyo numero uyihamagare ndakubwira ngo uramutse upfuye uzatangaze ngo ndi umuhanuzi w’ibinyoma, ntabwo ndi umupfumu uragura aho bihisha ndavuga ku mugaragaro Isi yose ibireba.”

Uyu mushumba yatanze ingero z’abantu bamuhamagaye akabasengera bagakira iki cyorezo cya COVID 19, avuga ko ashima Imana yamukoreyemo bagakira kandi nyuma bakamwoherereza ubutumwa bamubwira ko bakize.

Yagize ati “Hari abampamagaye bayifite, n’abatumye abavandimwe babo gushaka ababasengera. Ariko ndashima Imana, ubutumwa ndabufite bw’abakize iyo COVID19, ibitangaza byabaye ku buzima bwabo.”

Yavuze kandi ko “Ibi byose ndi kuvuga amazina y’abo nibuka, ubutumwa banyoherereje, Imana ishimwe ko banyoherereje ubutumwa bambwira ko bakize icyo cyago cyateye Isi, icyo nicyo gitangaza narababwiye ngo banywe amazi ashyushye, bizere Yesu, nyuma yo kuyanywa bakira icyo cyago.”

Twitter
WhatsApp
FbMessenger