Amakuru

Umunyarwanda wayoboraga uruganda rukomeye rw’inzoga yiciwe muri Uganda

Ku wa mbere w’iki cyumweru, Umunyarwanda witwa Sabaho Lambert yarasiwe I Kisoro muri Uganda ubwo yatahaga muri Uganda.

Itangazamakuru ryo muri Uganda ryavuze ko Sabaho w’imyaka 53 y’amavuko ngo “Yarashwe n’abantu batazwi”, Ubwo yerekezaga mu rugo iwe mu ijoro ryo ku wa mbere.

Nyakwigendera Sabaho yari umuyobozi w’uruganda rukomeye rukora inzoga rwitwa “Isimbi Wines”, akaba yari atuye Bigina ho muri Kisoro.

Bivugwa ko ngo Nyakwigendera yarashwe n’abantu bari mu modoka ifite ibara ry’umweru atwaye moto ye ifite nimero za Plaque UDS105H Bajaj.

Ngo Lambert Sabaho yarashwe mu ma saa yine z’ijoro ubwo yari akigera iwe mu rugo.

Abayobozi ba Polisi ya Uganda mu gace ka Kisoro batangaje ko abishe uriya Munyarwanda bahise bazimirira mu mwijima.

Nyakwigendera Sabaho Lambert yari yarashyingiranwe na Mahirwe Anastizia, bakaba bari bafitanye abana batandatu.

Urupfu rwe ruje rwiyongera ku bandi Banyarwanda bakomeje kwicwa urusorongo mu gihugu cya Uganda. Runashimangira kandi akaga uwitwa “Umunyarwanda” akomeje kugirira ku butaka bwa Uganda, aho abenshi bafungwa bazira ubusa, bagatotezwa, bakicwa urubozo ndetse bakanahatirizwa kujya mu mutwe wa RNC ufite intego yo kuza guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger