AmakuruImyidagaduro

Umunyamideli yatamaje Ali Kiba umaze iminsi amutesha umutwe amusaba ko bakundana (Amafoto)

Umukobwa wamamaye ku izina rya Sasha Kassim yikomye umuhanzi ‘Ali Kiba’ avuga ko arembejwe n’amagambo ye yuzuye imitoma amuhatira gukundana nawe.

Uyu mukobwa usanzwe akora ibikorwa byo kumurika imideli no kugaragara mu ndirimbo z’abahanzi batandukanye,yavuze ko Ali Kiba asigaye amwandikira ubutumwa bw’urufaya amusaba ko bakundana.

Ikinyamakuru E Daily cyatangaje ko umukobwa Sasha Kassim yashyize ahagaragara ko Icyamamare muri muzika Ali-Kiba asigaye amwibasiye bikabije yifuza ko bakundana gusa uyu mukobwa we ntavuga rumwe n’ubu butumwa akomeje kwakira buva ku muhanzi Kiba.

Sasha yikomye uyu muhanzi avuga ko adashobora gukundana nawe urukundo rwihariye mu gihe amaze amezi atanu yonyine aribwo asezeranye n’umugore we Aminah Rikesh Khaleef ukomoka muri Kenya babana kugeza ubungubu.

Ati “Ntabwo nifuza urukundo rwihariye hagati yanjye na Ali Kiba. Ntabwo mukunda n’ubwo adasiba kunyereka ko ashaka ko dukundana.”

Uyu mukobwa yakomeje avuga ko uretse kuba Ali kiba akomeje gukaza umurego wo kumusaba urukundo atariwe gusa ubimusabye mu bahanzi bakomeye muri Tanzania, gusa we ahamya ko adashobora gukundana n’umusore w’umunya-Tanzania.

Avuga ko ashobora kuyoboka inzira y’urukundo ari uko arusabwe n’abahanzi bakomeye ku rwego rw’Isi harimo umusore Chris Brown n’abandi batandukanye.

Ali Kiba akomeje kuvugwaho ibikorwa byo guca inyuma umukunzi we mu gihe gito bamaze bakoze ubukwe, ndetse mu kwezi  gushyize bakaba baherutse no kwibaruka umwana wabo w’Imfura.

Umuhanzi Ali Kiba yasezeranye n’umukunzi we ku italiki ya 19 Mata 2018, basezeraniye mu idini rya Islam.

Sasha yikomye Ali Kiba ukomeje kumusaba urukundo
Uyu munyamideli niwe watumye Ali Kiba yirengagiza ko aherutse kurushinga
Ali Kiba amaze amezi atanu akoranye ubukwe n’umukunzi we
Twitter
WhatsApp
FbMessenger