AmakuruImyidagaduro

Umunyamideli uba mu Bufaransa yifuje kubyarana na Diamond

Umunyamideli ukomeye muri Tanzania wanatumye ibendera rya Tanzania rigaragara ahantu hatandukanye kubera ibikorwa bye, yifuje kubyarira umuhanzi Diamond Platnumz umwana wa kane nyuma y’abandi batatu yabyaranye na bandi bagore be babiri.

Uyu mukobwa uzwi ku izina rya Miriam Odemba, yavuze akamuri kumutima yemera ko akunda byimazeyo indirimbo z’umuhanzi ukomeye muri Bongo Fleva, Nasibu Abdul ‘Diamond Platnumz’ kuko arizo zonyine yumva zikamukora ku mutima.

Miriam Odimba aganira na Ijumaa Wikienda ku murongo wa Telefone, yabajijwe niba yaba yifuza kuzasubira mu gihugu akomokamo (Tanzania) cyangwa niba azahitamo kwigumira mu Bufaransa avuga ko ntakabuza kuba yasubira ku butaka yakuriyeho kuko anahakumbuye cyane.

Yakomeje abazwa ikintu nyamukuru akunda kimutera gukumbura gusubira muri Tanzania, asubiza ko akunda cyane umuziki waho, ariko ko cyane cyane akunda indirimbo za Diamond Platnumz.

Yabajijwe niba nta  w’undi muhanzi wo muri Tanzania uririmba bikamunyura avuga ko nta w’undi uretse Diamond wenyine

Ibi byatumye umunyamakuru agira amatsiko yo kumenya impamvu akunda indirimbo za Diamond gusa, avuga ko abona ari umuhanzi uzi kuririmba kandi uretse n’ibyo ni umugabo uzi gushira mu bikorwa gahunda ze.

Uyu mukobwa yongeyeho ko bibaye ngombwa, yifuza cyane kuba yabyarira Diamond undi mwana wa kane, nyuma y’abandi babiri yabyaranye na Zari Hassan  n’umwe wa Hamisa Mobeto.

Muri iki kiganiri Odemba yavuze ko yitegereza abana batatu ba Diamond Platnumz yabyaranye na , Zarinah Hassan ‘Zari The Boss Lady’ na Hamisa Mobeto bigatuma nawe yifuza kumubyarira umwana wa Kane.

Odemba ni umunyamideli wabigize umwuga ku rwego mpuzamahanga, yavukiye mu Mujyi wa Arusha Tanzania mu mwaka wa 1983. Mbere yuko uyu mukobwa atangira kwitabira amarushanwa atandukanye y’ubwiza ku rwego rw’Isi, yabaye Miss Temeke mu w’ 1997.

Mu w’ 1998 yaje mu icumi ba mbere beza biyamamaje muri Miss Tanzania, nyuma yaho yongera kugaragara muri batanu ba mbere mu irushwanwa rya M-Net Face of Africa. Nanone muri  1999 Odembo yaje muri 17 beza mu irushnwa rya Elite Model Look Tanzania.

Odemba yifuza kubyarira Diamond umwana wa Kane
Diamond amaze kubyara abana batatu
Twitter
WhatsApp
FbMessenger