AmakuruImyidagaduro

Umunyamakurukazi Tidjara Kabendera yashyizwe mu kanama nkemurampaka k’ibihembo bishya bizatangirwa muri Kenya

Umunyamakurukazi Tidjara Kabendera  ukorera ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuri RBA yashyizwe ku rutonde rw’abanyamakuru bo mu karere bazaba bagize akanama nkemurampaka k’irushanwa rishya rya MEA Awards ( Mseto East African – Awards).

Ibi bihembo bya MEA Awards  bizatangirwa muri Kenya ku nshuro ya mbere bizajya bihemba abanyempano batandukanye ndetse no guteza imbere imyidagaduro yo mu bihugu bigize Akarere k’Afurika y’Uburasirazuba, ni ukuvuga u Rwanda, Kenya, Uganda, Tanzania na Burundi.

Nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Mseto East African – Awards hariho abanyamakuru batandukanye bo muri aka karere bazaba bagize akanama nkemurampaka  ari bo , Fred Ombachi Machoka  wo muri Kenya umaze imyaka 40 mu itangazamakuru,  Esther Mwende Macharia wo muri Kenya, John Chacha akaba ari no mubatangije ibi bihembo,  Daisy Ejang  wo muri Uganda nawe ari mubatangije ibi bihembo, Lwanga Douglas wo muri Uganda, Sheilah Gashumba akaba ari umugandekazi, Willy Mzazi Tuva ukaba ari we chairman wiri rushanwa, Omary Tambwe uzwi nka  Lil Ommy muri Tanzania, Millard Ayo  uzwi cyane kuri Clouds Fm na Tidjara Kabendera wo mu Rwanda.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu 22 Kamena 2018 nibwo habaye umuhango wo gutangiza ku mugaragaro ibi bihembo, i Nairobi muri Kenya. Ibi bihembo bizajya bitangwa buri mwaka, bikazajya bizenguruka ibihugu byo mu Karere ka Afurika y’Uburasirazuba.

Tidjara Kabendera afite ikiganiro akora kigamije guteza imbere imyidagaduro yo mu karere cyitwa East African Connexion kuri Televiziyo Rwanda.
Ibihembo bya MEA Awards bizajya bihemba abanyempano no guteza imbere imyidagaduro yo mu karere ka Afurika y’Uburasirazuba

Tidjara Kabendera umaze imyaka 10 akora itangazamakuru

Twitter
WhatsApp
FbMessenger