AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Umunyamakuru w’imikino wari warasabiwe gufungwa burundu yagizwe umwere

Umunyamakuru w’imikino Elie Fatty Kwizera waregwaga icyaha cyo gusambanya umwana utagejeje imyaka y’ubukure, Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwanzuye ko ari umwere kuri iki cyaha.

Elie Kwizera yari afunze kuva mu kwezi kwa munani gushize. Ubushinjacyaha bufite iminsi 30 yo kuba bwajuririra ikemezo cy’uru rukiko

Mu isomwa ry’urubanza mu cyumba cy’urukiko harimo umucamanza gusa, uruhande rw’Ubushinjacyaha n’uruhande rwa Kwizera nta n’umwe wari uhari muri aba baburanyi.

Umucamanza yasubiyemo uko iburanisha ryagenze  mugihe cyashize Ubushinjacyaha bwari bwasabiye uregwa gufungwa burundu bugaragaza ibimenyetso ko umwana wasambanyijwe yari yaraye mu nzu y’uyu munyamakuru.

Kwizera Ellie uregwa we yavuze ko uwo bamushinja ari baringa kuko imyirondoro ye itangwa n’Ubushinjacyaha itandukanye n’imyirondoro yatanzwe n’Umushinga w’indangamuntu. Kandi n’icyo cyaha we atagikoze.

Uwo Ubushinjacyaha buvuga ko yakorewe icyaha, yari umukozi wo mu rugo, nyuma yo kigikorerwa ngo yahise agenda. Ntiyigeze agaragara mu iburanisha.

Umucamanza uyu munsi yavuze ko nyuma yo gusuzuma ingingo z’impande zombi asanga ibimenyetso byose by’Ubushinjacyaha nta shingiro bifite.

Bityo ko uregwa ari umwere ku cyaha cyo gusambamya umwana utagejeje imyaka y’ubukure, anategeka ko uregwa ahita arekurwa.

Uyu mwana w’umukobwa Kwizera ashinjwa gusambanya,yari asanzwe ari umukozi wo mu rugo ruturanye n’aho uyu munyamakuru aba ndetse bivugwa ko nyuma yo kuvugwaho gusambanywa yahise abura.

Kwizera Elie Fatty n’umwunganizi imbere y’urukiko mu minsi ishize.
Twitter
WhatsApp
FbMessenger