Amakuru

Umunyamakuru wa Reuters yahondaguriwe i Kampala n’abasirikare ba Uganda

James Akena, umunyamakuru ufata amafoto w’ibiro ntaramakuru by’Abongereza Reuters yahondaguriwe i Kampala n’abasirikare ba Uganda, nyuma yo kumubona afata amafoto y’abaturage bigaragambirizaga ifungwa rya Depite Bobi Wine.

Uyu munyamakuru yafashwe ejo ku wa mbere n’abasirikare ndetse n’abapolisi ba Uganda ubwo yakurikiranaga inkuru y’abaturage basabaga ko Robert Kyagulanyi arekurwa.

Amashusho yagiye asakazwa ku mbuga nkoranyambaga agaragaza abasirikare batatu bahondaguza uyu munyamakuru ibibando.

Bagenzi be bavuga ko yabanje gukubitwa iz’akabwana mbere yo gutwarwa n’abasirikare.

Amakuru y’ibanze avuga ko uyu munyamakuru yahise ajya gufungirwa kuri Station nkuru ya Polisi i Kampala.

Imiryango itandukanye yahise yamagana iki gikorwa cy’ubunyamaswa cyakorewe uyu munyamakuru, inategeka ko ahita arekurwa.

FCAU, umuryango uhuriwemo n’abanyamakuru b’ibitangazamakuru byo mu mahanga bakorera muri Uganda, yategetse leta ya Uganda kurekura uyu munyamakuru vuba na bwangu ndetse ikanasigasira umutekano we.

Akena watawe muri yombi, amaze mu mwuga w’ubufotozi imyaka irenga 20. Yamenyekanye cyane ubwo yakoraga icyegeranyo cy’abazize imidugararo yo mu majyaruguru ya Uganda ubwo inyeshyamba za LRA zatezaga ibibazo muri aka gace.

Polisi ya Uganda yahakanye kugambirira guta muri yombi abanyamakuru inasobanura ko abapolisi bafata abanyamakuru baba bakora amakosa.

James Akena, umunyamakuru wa Reuters wahondaguriwe i Kampala.
Twitter
WhatsApp
FbMessenger