AmakuruImyidagaduro

Umunyamakuru wa BBC ari mu kaga kubera gusebya umwana wa Meghan Markle na Harry

Umunyamakuru wa BBC witwa Danny Baker yirukanywe ku mirimo ye nyuma yo gusebya umwana wa Meghan Markle n’igikomangoma Harry, amugereranya n’inguge nyuma y’ifoto yagaragaje ku rubuga rwa Twitter.

Muri bimwe byatumye uyu munyamakuru akurwa ku mirimo ye, harimo no kuba ashinjwa kugira ibitekerezo by’ivanguraruhu bitewe n’uko mu bisekuruza bya Meghan Markle harimo abirabura.

Abantu benshi batangiye kwandika ubutumwa butandukanye bavuga ko batagikeneye kongera kumva Danny Baker bitewe n’uko yifitemo intekerezo mbi..

Iyo foto Baker wakoraga kuri BBC Radio 5 Live yashyize ku rubuga rwa Twitter, yerekana abazungu babiri, umugore n’umugabo, bafite inguge y’icyana yambaye kositimu. Yayigeretseho amagambo ngo “Umwana w’Ibwami avuye mu bitaro.”

Umuvugizi wa BBC yavuze ko imyitwarire ya Baker ihabanye n’indangagaziro z’icyo kigo cy’itangazamakuru.

Ati “Ririya ni ikosa rikomeye ry’imyumvire. Danny yari umunyamakuru mwiza ariko ntazongera gukorana natwe ikiganiro ngarukacyumweru.”

Danny Baker, w’imyaka 61 yahise yigarura agerageza gusaba imbabazi ati “Mwongere mumbabarire kubera ifoto y’ubugoryi nasakaje ntabitekerejeho. Nari nzi ko ifatwa nk’urwenya ku bantu b’ibwami n’inyamaswa zo mu myiyerekano, ariko ifatwa nk’ivanguraruhu. Nahise nyisiba.”

Yavuze ko yatunguwe no kwirukanwa kuko bimusize ahantu habi ati “Ibi byose si ukuvuga ko ntabyumva . Ariko kugira ngo Radio 5 Live injugunye munsi ya bus bigeze aha, Mana yanjye!!”

Nyina wa Meghan Markle Doria Ragland ni Umunyamerika w’Umwirabura ufite inkomoko muri Afurika.

Ejo hashize, Harry na Meghan bise umwana wabo Archie Harrison Mountbatten Windsor, izina ridasanzwe ugereranyije n’ayandi yitwa abana bo mu muryango wa cyami w’u Bwongereza.

Danny Baker, yari amaze igihe ayobora ikiganiro Saturday Morning cya BBC 5 Live cyamuhesheje ibihembo cya Sony Gold inshuro enye.

Ni ubwa gatatu yirukanwe muri BBC. Mu 1997 yirukaniwe kugumura abafana ngo bamerere nabi umusifuzi wari umaze gutanga penaliti itaravuzweho rumwe mu gikombe cya FA Cup.

Umunyamakuru Danny Baker yirukanwe mu kazi kubera iyi foto
Twitter
WhatsApp
FbMessenger