AmakuruImyidagaduro

Umunyamakuru Sandrine Isheja yahawe imirimo mishya mu nama y’igihugu y’abahanzi

Umunyamakuru Sandrine Isheja ukunzwe na benshi mu kiganiro cy’imyidagaduro kuri Kiss FM, yahawe imirimo mu nama y’igihugu y’abahanzi.

Amezi abaye atatu Sandrine Isheja na Jean Michel Habineza bari mu kazi ko gufasha mu bikorwa bya buri munsi Inama y’Igihugu y’abahanzi.

Sandrine Isheja usanzwe ari umunyamakuru w’imyidagaduro kuri Kiss FM, kugeza ubu yagizwe Umuyobozi Mukuru Wungirije (Deputy Managing Director) w’inama y’igihugu y’abahanzi.

Jean Michel Habineza umuhungu wa Amb. Habineza Joseph yagizwe Umuyobozi Ushinzwe imishinga mu nama y’Igihugu y’abahanzi.

Ni akazi bahawe nyuma y’uko Inama y’Igihugu y’abahanzi isabye Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco kubafasha kubona abakozi bahoraho babafasha mu mirimo yo guteza imbere abahanzi.

Umuyobozi w’Inama y’Igihugu y’Abahanzi Munezero Ferdinand yabwiye Igihe dukesha iyi nkuru ko aba bakozi bashya uru rwego rwungutse babitezeho kubafasha mu guhuza ibikorwa by’abahanzi no gushakira hamwe uko uru rwego rwatera imbere.

Ati “Murabizi ko urwego rwacu rwari rutarakomera ku buryo wavuga ko yaba njye n’abo dufatanya kuruyobora twajya turukorera akazi iminsi yose, wasangaga bitugora kuko tuba dusabwa gukora indi mirimo kugira ngo imiryango yacu ibeho neza.

Twasabye Minisiteri ko yadufasha kubona abakozi badufasha kandi turabashimira ko batwumvise.”

Aba bombi bashinzwe gukurikirana umunsi ku munsi ibikorwa by’abahanzi hagamijwe kurebera hamwe icyateza imbere Inama y’igihugu y’abahanzi.

Kugeza ubu aba bakozi bafite ibiro nyubako ikoreramo Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco aho n’ubundi Inama y’Igihugu y’Abahanzi yahawe gukorera.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger