AmakuruAmakuru ashushye

Umunyamakuru Niyonsenga Dieudonné yahamijwe icyaha kitakiba mu mategeko

Ubushinjacyaha bwatangaje ko bwongeye kujuririra urubanza Urukiko Rukuru rwahamijemo ibyaha Niyonsenga Dieudonné usanzwe ari nyiri Televiziyo ya ISHEMA TV ikorera kuri YouTube.

Mu cyumweru gishize ni bwo Niyonsenga uzwi nka Cyuma Hassan yakatiwe n’Urukiko Rukuru igihano cyo gufungwa imyaka irindwi ndetse akanatanga ihazabu ya miliyoni 5 Frw, nyuma yo guhamywa ibyaha bine.

Ibyaha uyu musore yari akurikiranyweho byose byakozwe muri Mata 2020 mu gihe cya Guma mu Rugo.

Ubushinjacyaha bwamuregaga icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano, gusagarira inzego z’umutekano, kwiyitirira umwuga w’itangazamakuru no gukoza isoni inzego z’umutekano.

Ubwo yafatwaga, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwavuze ko yari yarenze ku mabwiriza ya Guma mu Rugo.

Byavuzwe ko “yafashwe arwanya abamusabaga gusubira mu rugo yitwaza ko ari umunyamakuru amabwiriza atamureba”.

Icyo gihe yarafunzwe ariko agirwa umwere n’Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo ku byaha yari akurikiranyweho, biba ngombwa ko ubushinjacyaha buhita bujuririra uwo mwanzuro mu Rukiko Rukuru.

Ubushinjacyaha bwatangaje ko bwongeye kujurira urubanza Niyonsenga yahamirijwemo ibyaha ku nshuro ya kabiri, ku mpamvu yo “kugira ngo hakosorwe kuba yarahamijwe icyaha cyo gukoza isoni abashinzwe umurimo rusange w’Igihugu kandi icyo cyaha cyaravanywe mu mategeko mu 2019.”

Ubushinjacyaha cyakora cyo bwasabye ko hagumaho ibindi ibyaha bitatu yahamijwe (gukoresha inyandiko mpimbano, gusagarira inzego z’umutekano no kwiyitirira umwuga w’itangazamakuru) ndetse n’ibihano yahawe.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger