AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Umunyamakuru Mama Eminente warumaze igihe afunzwe yamaze kurekurwa

Nyuma y’igihe kitari gito hatangajwe amakuru y’uko umunyamakuru Mugabushaka Jeanne De Chantal wamenyekanye nka Mama Eminante wari ufungiye ubwambuzi bushukana yarembye,kuri uyu wa kane tariki ya 22 gashyantare 2018 urukiko rw’ibanze rwa rusororo rwafashe icyemezo cyo kumurekura.

Uyu munyamakuru warumaze iminsi arwariye mu bitaro bya CHUK ariko akaza koroherwa agasubizwa aho yari afungiye tariki ya 27 Ugushyingo 2017 nibwo yagejejwe mu bitaro bukeye bwaho ahita abagwa ukuguru kw’ibumoso aho bivungwa ko iyi ndwara bitari ubwa mbere imwibasiye dore ko yigeze no kugerageza kuyivuza hanze y’igihugu.

Mama Eminente wari warajuririye igifungo cy’imyaka itatu n’amezi abiri yari yarakatiwe muri Gicurasi 2017 nyuma yo gutabwa muri yombi ku itariki ya 27 ugushyingo 2016,hamwe na Bizimana Ibrahim bombi bari barahamwe n’icyaha cy’ubwambuzi bushukana mu rubanza rwaciwe n’urukiko rw’ibanze rwa Kacyiru ku wa gatanu tariki ya 12 Gicurasi 2017 ndetse ruboneraho no gutegeka aba bombi gutanga ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda angana na miliyoni eshatu kuri buri umwe wese

Mama Eminente uretse kuba umunyamakuru yari no mu kanama nkemurampaka ka Miss Rwanda

Mama Eminente yatawe muri yombi akurikiranyweho icyaha cyo kwaka amafaranga abanyamadini abizeza kubashakira ibyangombwa mu rwego rw’imiyoborere(RGB) yamenyekanye cyane nk’umunyamakuru kuri Contact FM,Radio10 na Tv10 mu biganiro by’ubusesenguzi sibyo gusa kuko yanagaragaye mu kanama nkemurampaka ka Miss Rwanda ndetse no mu kuyobora ibiganiro mpaka bitanduanye.

Twababwira ko umwanzuro wo kumurekura wafashwe n’urukiko rw’ibanze rwa rusororo biri mu rwego rwo kurengera ubuzima bwe ngo budakomeza kujya mu byago ariko gusa azakomeza gukurikiranwa ari hanze

Twitter
WhatsApp
FbMessenger