AmakuruAmakuru ashushye

Umunyamakuru Jado Castar yakatiwe gufungwa imyaka ibiri

Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo kuri uyu wa Gatatu, rwakatiye igifungo cy’imyaka ibiri umunyamakuru Bagirishya Jean de Dieu uzwi nka Jado Castar wari Visi Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda ushinzwe amarushanwa.

Ni nyuma yo guhamwa icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano yashinjwaga.

Iki cyaha Jado Castar yahamijwe na we akacyemera ndetse akanagisabira imbabazi, gifitanye isano n’ibihano ikipe y’igihugu y’abari n’abategarugori yafatiwe birimo kumara imyaka ibiri ititabira amarushanwa mpuzamahanga ndetse no kwirukanwa muri Shampiyona Nyafurika yaberaga i Kigali.

Icyo gihe u Rwanda rwahamijwe gukinisha abakinnyi bane b’abanya-Brésil nyamara bari barahawe ibya ngombwa mu buryo butemewe n’amategeko.

Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, tariki ya 20 Nzeri 2021 ni bwo rwatangaje ko rwataye muri yombi Jado Castar, rumukurikiranyeho iki cyaha, rumufungira kuri sitasiyo ya Kicukiro.

Castar usanzwe ari umuyobozi wa Radio B&B FM-Umwezi yemeye kiriya cyaha anagisabira imbabazi, avuga ko yagikoze mu nyungu z’igihugu.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger