AmakuruImyidagaduro

Umunyamakuru Gentil Gedeon yatangije umushinga wo kubika ubuhamya bw’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi

Gentil Gedeon Ntirenganya umwe mu banyamakuru bazwi cyane hano mu Rwanda mu bakora ibiganiro by’imyidagaduro dore ko yakoreye ama radiyo menshi akomeye hano mu Rwanda.

Kuri ubu uyu munyamakuru yatangije umushinga yise “Your Story” binyuze mu kigo aherutse gushinga cya Gazelle Media Production Ltd, aharanira ko ubuhamya butangwa kuri Jenoside bubikwa mu buryo burambye.

“YOUR STORY”  Gentil Gedeon  muri uyu mushinga we ngo azakoramo filme mbarankuru ku barokotse Jenoside bashaka ko ubuhamya bwabo buzamara igihe kirekire, bunahindurwe mu zindi ndimi z’amahanga  kugira ngo abatumva Ikinyarwanda babashe kumenya ubukana bw’ibyabaye.

Gentil Gedeon avuga ko akenshi  na kenshi ubuhamya butangirwa ahantu hatandukanye mu ruhame , nyuma  ngo biba bigoranye ku  uwabukenera nyuma atapfa kububona, kuko bisaba guhamagara uwabutanze ngo yongere abusubiremo.

Uyu mushinga uzaba ugizwe n’inkuru y’icyegeranyo mu majwi n’amashusho by’uvugwa, harimo ubuhamya bwa nyiri ubwite, na bimwe mu bimenyetso by’urugendo rw’uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, biherekejwe n’ijwi ry’ubara inkuru muri Filme. Iyi Filme kandi izaba igaragaza aho uwarokotse amaze kugera yiyubaka nyuma y’imyaka 25 Jenocide yakorewe Abatutsi ibaye.

Mu biganiro yagiranye n’ibinyamakuru bitandukanye  byo mu Rwanda Gentil Gedeon, Avuga ko yagize imbaraga zikomeye kuri iki gitekerezo, ubwo yagiranaga ikiganiro n’uwitwa Rurangirwa Darius, warokokeye muri Croix Rouge, wamaze imyaka 24 ataragira icyo atangaza ku byamubayeho, kandi mu by’ukuri ari ubuhamya bugaragaza ko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe.

Ubuhamya bwa Rurangirwa ngo yabushyize kuri internet akoresheje urubuga rwa YouTube, burebwa n’abarenga ibihumbi 60 kandi n’ubu baracyakomeza kubusura no kubuhererekanya. Ahereye kuri ubu buhamya, ngo yasanze internet na filime mbarankuru byaba uburyo bwiza bwo kurushaho kumenyekanisha ububi bwa Jenoside yakorewe abatutsi.

Mu kiganiro gito yagiranye n’umunyamakuru wa Imvahonshya , ku mashusho yashyizwe ku rubuga rwa Youtube yagize icyo avuga ku Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bisobanuye iki kuri we

Yagize ati, “Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bivuze ibintu byinshi, icya mbere ni ukuzirikana ibyabaye mu Rwanda, kuzirikana Jenoside, ubukana bwayo, tukareba amateka yo gutegura Jenoside kugera ishyizwe mu bikorwa, kuzirikana uko ibyo bintu byose byabaye ku buryo bitazongera. Kwibuka kandi bivuze, kuri njyewe, guha agaciro abishwe muri Jenoside mu by’ukuri bazira ubusa, kurandura burundu ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibindi byayishingiraho ibyo ari byo byose. Kwibuka bivuze kongera gutekereza icyaduhuza, igihuza Abanyarwandam, ibijyanye n’amoko bidafite agaciro bikajya ku ruhande abantu bakongera kubaka ubumwe. Kwibuka kandi bivuze guha agaciro ubuzima, kongera kubaho, nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ubuzima tukongera kubuhembera, bukaza.”

Abinyujije mu kigo cye Gazelle Media Production Ltd., gitegura filme mbarankuru kikanatanga serivise z’amashusho n’amafoto, arashishikariza abantu ku giti cyabo, ibigo bya Leta n’iby’abikorera kuvuga inkuru  z’ibyo banyuzemo mu myaka 25 ishize, kuko ari bumwe mu buryo bwo guhinyuza abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse ngo ni imwe mu nzira zo kubungabunga amateka ashaririye u Rwanda rwanyuzemo.

Gentil  Gedeon, ni umunyamakuru wa Kigali Today akaba azwi mu biganiro by’imyidagaduro n’ibyegeranyo. Ijwi  rye rikoreshwa kenshi muri za Filime mbarankuru
Twitter
WhatsApp
FbMessenger