AmakuruUrukundo

Umunyamakuru Gentil Gedeon yasezeranye imbere y’Imana n’umukunzi. (+AMAFOTO)

Nyuma yo gusaba no gukwa  Gentil Gedeon Ntirenganya  yasezeranye imbere y’Imana  n’umukunzi we Maniraho Irakoze Ritha, umuhango wabereye kuri ADEPR Kacyiru.

Imihango yo gusaba no gukwa yabaye kuva Saa tatu za mu gitondo kugeza Saa Sita z’amanywa. Iyi mihango yabereye muri Hope Garden Kicukiro. Nyuma y’umuhango wo gusezerana imbere y’Imana wabereye kuri ADEPR Kacyiru,  abatumiwe bose bakiriwe muri Hope Garden Kicukiro.

Gentil Gedeon Ntirenganya ni umwe mu banyamakuru bazwi cyane hano mu Rwanda mu gisata cy’imyidagaduro dore ko yakoreye ama radiyo menshi akomeye hano mu gihugu. Yakoreye ibitangazamakuru bitandukanye birimo: Radio Salus, Radio10 na KT Radio ari na yo ari gukorera ubu.

Twabibutsa ko tariki 6 Nzeli 2018 ari bwo aba bombi basezeranye imbere y’amategeko kubana akaramata mu muhango wabereye ku murenge wa Nyakabanda.

  • Amafoto y’umuhango wo gusaba no gukwa 

Gentil Gedeon yamaze kuva mu cyiciro cy’abaseribateri aho agiye kubana akaramata n’umukunzi we Maniraho Irakoze Ritha.

Epa Ndugutse umwe mubanyamakuru bitabiriye ubu bukwe bwa Gentil Gedeon Ntirenganya
Claude Kabengera nawe yatashye ubu bukwe

  • Amafoto y’umuhango wo gusezerana imbere y’Imana

 

Amafoto : Inyarwanda

Twitter
WhatsApp
FbMessenger