AmakuruImyidagaduro

Umunyamakuru Benjamin Gicumbi yakorewe agashya n’umukunzi we arikogeza umupira (live) +AMAFOTO

Ubwo habaga umukino wa nyuma wa Champions League wahuzaga Liverpool na Tottenham , Umunyamakuru w’imikino kuri RadioTv10 Hagenimana Benjamin (Gicumbi) ubwo yari mukazi yogeza uyu mukino yatunguwe n’umukunzi we amwifuriza isabukuru nziza aninjirana umutsima ngo bawukatane.

Ibi byabaye ubwo igice cya mbere cy’umukino cyari kirangiye nibwo uyu munyamakuru yatunguwe n’umukunzi we bitegura no kurushinga Umuhoza Delphine banakorana kuri RadioTV10 amwifuriza isabukuru nziza .

Uyu mutsima wari wateguriwe Benjamin Gicumbi wari uriho ikirango cy’ikipe ikina umukino w’intoki  wa Basketball mu NBA, akaba arinayo kipe afana yitwa Golden State Warriors.

Nyuma yo gukata umutsima mu birori byanyuze kuri Radio10, uyu munyamakuru afatanyije na Fuadi Uwihanganye bakorana bahise bakomeza kogeza uyu mukino wahuzaga Tottenham na Liverpool. Umukino warangiye Liverpool itwaye Igikombe ku itsinzi y’ibitego 2 – 0.

Hagenimana Benjamin  uzwi nka Gicumbi na Umuhoza Delphine baritegura gukora ubukwe mu minsi yavu  muri uyu mwaka.

Uyu mutsima wari uriho ikirango cy’ikipe ya Golden State Warriors
Benjamin na Delphine bafite ubukwe vuba aha
Delphine afasha umukunzi we gukata umutsima
Hagengimana Benjamin wamamaye nka Gicumbi yatunguwe bikomeye n’umukunzi we wamwifurizaga isabukuru nziza amusanze mu kazi.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger