AmakuruImyidagaduro

Umunyakenyakazi yemereye umugabo we kuryamana n’umugore ashaka wese ariko akamuzanira amafaranga.

Umukobwa wo muri Kenya uzwi ku izina rya Huddah Monroe yavuze ko umugabo we akwiye kuryamana n’umugore yumva ashaka kuryamana nawe wese ariko akaba agomba kubikuramo amafaranga nk’uko we bimaze kumugeza ku rwego rushimishije.

Abicishije ku rukuta rwe rwa Twitter, Huddah yagize ati “Ndabwira umugabo wanjye, ashobora gusambana n’uwo ashaka wese, icyangombwa ni uko uzi ko wirinze, ndetse ntunagwe mu rukundo, wowe mpa amafaranga yawe, abana bawe ndetse n’amarangamutima yawe, ibyo ni byiza.

Uyu mukobwa usanzwe amenyereweho gutangaza amagambo akangaranya benshi ku mbuga nkoranyambaga, yakomoje kur’ibi ashaka kugaragaza uburyo gusambana n’abagabo batandukanye ari bimwe mu bimufasha kwinjiza agatubutse.

Akenshi uyu mukobwa yakunze kumvikana yigamba ku mitungo afite avuga ko ayikesha igitsina cye, dore ko n’umwaka ushyize yabikomojeho abinyujije ku tubuga rwa Instagramaho yavuze ko atwara imodoka ihenze ayikesha igitsina cye

Yagize ati :Nazanzamuwe n’igitsina cyanjye, ubu ndatwara imodoka ihenze (ROLLS ROYCE), mukomeza gukora akazi k’ububoyi” aya magambo yayashyiranyeho n’ifoto ye ari imbere y’iyo modoka ye ihenze.

Uyu mukobwa yakomeje yihanangiriza abagore bata abagabo babo ko babaca inyuma ko ataribyo kuko bakwiye kubareka bakidagadura ndetse bagategereza ko ibyo bakora bibahesha amafaranga.

Yagize ati “ Ntuzate umugabo wawe ngo ni uko yaguciye inyuma, uzamute ari uko yagukubise na none kandi uzamute ari uko yabuze ubwenge bwo gushaka amafaranga,…’.

Yakomeje agira Ati” Uzirinde kuba umugore wo mu rugo, uzabe umugore uhora ufite ibyo uhugiyeho nuba uhuze ntabwo uzabona akanya ko kwita ku by’uko umugabo yaguciye inyuma”.

Uyu mukobwa yakomeje abwira abagore ko igihe cyose nabo bumva bashaka gukora imibonano n’abandi bagabo bashaka kubikora, ikirenze kuri ibyo bakirinda.

Ati “Mu gihe wumva ushaka umugabo utari uwawe cyangwa se inshuti yundi, genda muryamane, ariko wikingire kandi wirinde ko umugabo wawe abimenya cyangwa ngo ugwe mu rukundo, turi ibiremwa kandi ubuzima ni ubwo kubaho,…”.

Huhhah avuga ko kuryamana n’abagabo batandukanye atari ikibazo ahubwo ko biba ikibazo iyo utazi kwirinda cyangwa ngo babikore bitabahesha amafaranga.

Uyu mukobwa azwi muri Kenya mu bintu bitandukanye birimo kuba yarahagarariye igihugu cya Kenya muri Big Brother Africa mu mwaka wa 2014 (BBA), azwiho kandi gukoresha imbuga nkoranyambaga cyane ashyiraho amafoto ye yamamaza mu gihe hari n’abayafata nk’ashotora abagabo cyangwa se kwiyandarika.

Amafoto atandukanye ya Huddah Monroe 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger