AmakuruImyidagaduro

Umunyabigwi mu njyana ya Reggae ,Alpha Blondy agiye kugaruka gutaramira Abanyarwanda

Alpha Brondy umuririmbyi w’icyamamare ku Isi cyane cyane  ku mugabane  wa Afurika mu njyana ya Reggae yongeye gushyirwa ku rutonde rw’abanzi bashobora kuzitabira igitaramo cya Kigali Up Music Festival.

Uyu muririmbyi ufatwa nka Bob Marley wa Afurika yaragaye ku rutonde ruriho abahanzi 20 bivugwa ko bazataramira abanyarwanda mu Iserukiramuco rya Kigali Up Music  Festival riteganyijwe muri uku kwezi kwa Nyakanga  uyu mwaka.

Iri serukiramuco biteganyijwe ko rizatangira muri uku kwezi rikagira ibitaramo bibiri bikomeye ndetse n’ibindi bikorwa binyuranye bikiri gutekerezwaho icyakora nk’uko zimwe mu nyandiko zamaze kugaragara zerekana abahanzi barenga makumyabiri biganjemo aba hano mu Rwanda nibo bazaririmba muri iri serukiramuco.

Alpha Blondy ubusanzwe witwa Seydou Koné; yavutse kuwa 1 Mutarama 1953 muri Dimbokro, muri Ivory Coast. Ni umuririmbyi ufite amateka akomeye mu njyana ya reggae, ubu ni we muhanzi uyoboye kandi ukuze mu bakora uyu muziki muri Afurika.

Uretse Alpha Blondy icyamamare muri Afurika uririmba injyana ya Reggae, abandi bahanzi bo hanze y’u Rwanfa hariho na Lulu  umuhanzi ukomeye muri Malawi uherutse no gukorana indirimbo na Danny Vumbi, Joey Blake na Kenny  Wesley  abahanga mu njyana ya Jazzy bakorera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, umugandekazi Annet  Nandujja , Third Eye umuraperi wo muri Makawi , Sangoa wo muri Congo (DRC).

Mu bahanzi nyarwanda bari kuri uru rutonde  hari Andy Buntu ,Jah Bone D (uba Switzerland ) ,Allyne  Sano , Milly , Metuselah, Danny Nanone , Siti True , Erasme Kamayirese , Jody Phibi , Active, Phionah Mbabazi n’abandi benshi.

Urutonde rw’abanzi bateganyijwe ko bazataramira abanyarwanda mu minsi ya vuba aha.

Alpha Brondy ufatwa nka Bob Marley wa Afurika
Twitter
WhatsApp
FbMessenger