AmakuruImyidagaduro

Umunya-Nigeria Flavour ategerejwe i Kigali

Umuririmbyi,umucuranzi akaba n’umwanditsi w’indirimbo Flavour ukomoka mu gihugu cya Nigeria ategerejwe i Kigali, aho yitezweho kuririmba mu nama Umunya- ya Creative Africa Exchange (CAE)’ izabera muri Intare Conference Arena.

Biteganyijwe ko iyi nama izaba guhera tariki ya 16-18 Mutarama 2020.

Iyi nama ya Creative Africa Exchange (CAX) yateguwe ku bufatanye na Africa Import Bank (Afreximbank), Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, UNESCO, ibigo bitandukanye ndetse n’abandi bagira uruhare mu igenamigambi muri Afurika. Izitabirwa na Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame.

Flavour N’abania uri mu batumiwe muri iyi nama, yavutse ku wa 23 Ugushyingo 1983. Ni umuhimbyi, umucuranzi wa gitari w’umuhanga ku rubyiniro. Urugendo rw’umuziki we ruhera mu rusengero kugeza agize igikundiro mu ndirimbo zitandukanye yagiye ashyira hanze.

Yamenyekanye birushijeho abicyesha indirimbo ye yise “Nwa Baby (Ashawo Remix). Ubu ni umwe mu bahanzi babarizwa muri 2nite Entertainment. Guhera mu 2005 yakoranye indirimbo zitandukanye n’abahanzi bakomeye barimo Tiwa Savage, P-Square, Fally Ipupa, Yemi Alade, Tekno n’abandi.

Yatumiwemo kandi Flavour umuhanzi w’umunya-Nigeria D’banj usanzwe ari umwanditsi w’indirimbo, umushabitsi wanabaye umunyamakuru kuri Televiziyo. Uyu muhanzi w’imyaka 39 yakunzwe mu ndirimbo nka ‘Olivier Twist’, ‘Fall in love’, ‘Mr Endowed’ n’izindi.

Hazaba hari kandi Clarence Peters, umunya-Nigeria ufata akanatunganya amashusho y’indirimbo z’abahanzi. Yashinze anakuriye kompanyi ya Capital Dream Pictures.

Yatumiwemo kandi Djimon Hounsou, umunya-Benin w’umunyamerika usanzwe ari umukinnyi wa filime akaba n’umunyamideli. Izina rye ryatangiye kumenyekana ubwo yifashishwaga mu mashusho y’indirimbo zitandukanye ndetse no muri filime nka ‘without you I’m nothing’ n’izindi.

Hari kandi Les Nubians, itsinda ry’abanyamuzikikazi bo mu Bufaransa rigizwe na Hélène ndetse na Célia Faussart. Iri tsinda ryashinzwe mu 1997 ryahataniye ibihembo bikomeye mu muziki, ryubakiye ku njyana ya R&B n’izindi

Richard Mofe Damijo, umunya-Nigeria w’umukinnyi wa filime. Mu 2005 yegukanye igihembo cy’umukinnyi mwiza mu bihembo bya African Movie Academy.  Mu 2016 yahawe igihembo cya ‘Lifetime Achievement Award’ muri Africa Movie Academy yatanzwe ku nshuro ya 12.

Iyi nama yanatumiwemo umunya-Senegal Aliaune Damala Bouga Time Puru Nacka Lu Lu Lu Badara [Akon Thiam]. Ni umwanditsi w’indiirmbo, umuhimbyi, producer, umushabitsi akaba n’umukinnyi wa filime. Yagize igikundiro guhera mu 2004 abicyesha indirimbo ye ‘Looked up’ .

Iyi nama izaba ku wa 16-18 Mutarama 2019. Edris Elba ni umwe mu bazatanga ikiganiro muri iyi nama y’iminsi ibiri ‘Creative Africa Exchange’ aho abashaka kuyitabira biyandikisha banyuze kuri www.cax.africa/register

CAX itegurwa na Times Multimedia. Yashyizweho ngo ibe imbarutso yo gushyira hamwe ubukungu bw’ Afurika, mu buryo bwo gutera ingabo mu bitugu bimwe mu bihangirwa muri Afurika nk’ ibitabo, filimi, ibihangano by’ ubugeni n’ ibindi bigaragara ko bitari ku rwego rushimishije.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger