AmakuruImyidagaduro

Umunya-Nigeria Burna Boy ategerejwe i Kigali

Umunya-Nigeria uri mu bakomeye mu njyana ya Afro-fusion akaba n’umwanditsi w’indirimbo Damini Ogulu wamenyekanye nka Burna Boy yemejeko azataramira i Kigali mu Rwanda ku ya 23 Werurwe 2019 muri Intare Conference Arena.

Mu mpera z’umwaka 2018 ni bwo byatangiye kuvugwa ko Burna Boy azataramira i Kigali. Abategura iki gitaramo ntibifuzaga kugira byinshi babivugaho gusa batangaza ko bari mu biganiro n’uyu muhanzi.

Kuri iki Cyumweru tariki 24 Gashyantare 2019, Burna Boy yanditse kuri instagram ye ko azataramira i Kigali tariki  23 Werurwe 2019 azataramira i Kigali.

Burna Boy azataramira i Kigali avuye i Kampala muri Uganda mu gitaramo azahakorera kuya 22 Werurwe 2019.

Si aha gusa kuko tariki 30 Werurwe 2019 azataramira Lusaka muri Zambia, ndetse hari igitaramo yakoze ku ya 01 Gashyantare 2019 muri  Portugal mu gihe tariki 22 Gashyantare yataramiye Los Angeles.

Uyu muhazi afite ibihangano bikunze kwifashishwa mu tubyiniro no mu tubari. Abatebya bakurikiranira hafi imyidagaduro yo mu Rwanda bashishikarije abakobya kuzajya kubyinisha umubyimba kuko indirimbo z’uyu munya-Nigeria ari byo byiganjemo.

Burna Boy yabonye izuba tariki  02 Kamena 1991 . Yiyongereye ku rutonde rw’abahanzi b’abanya-Nigeria bamaze kuririmbira i Kigali barimo Mr Eazi, 2 Face, Peter Okoye,Tecno Miles, Davido n’abandi bashimishije imbaga.

Burna Boy emeje gutaramira i Kigali

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger