AmakuruImyidagaduro

Umunya-Misiri ni we wegukanye umukobwa wa Bill Gates

Umunya-Misiri witwa Nayel Nassar w’imyaka 28 y’amavuko yambitse impeta y’urukundo Jennifer Gates, uyu ni umukobwa w’umuherwe Bill Gates wo muri leta zunze ubumwe za Amerika.

Uyu mukobwa w’imyaka 23 y’amavuko yasohoye amafoto ahoberanye na Nassar bari mu gace k’urubura yambaye impeta y’urukundo ikozwe muri diamond, bari bamaze imyaka 4 bakundana.

Jennifer yavuze ko yanyuzwe n’uburyo Nayel Nassar yamutunguye ubwo yamwambikaga impeta mu birori byabereye ahantu hihariye kandi hafite igisobanuro.      

Ati “Niteguye kumarana nawe ubuzima bwanjye bwose, duseka kandi dukundana by’intangarugero.” Nayel Nassar we yavuze ko Jennifer asobanuye buri kimwe cyose mu buzima bwe.  

Yagize ati “Yavuze ‘Yego’. Ndiyumva nk’umugabo w’umunyamahirwe kuri iyi Isi kuva ubu. Jennifer uvuze buri kimwe mu buzima bwanjye ntashobora gusobanura.”

Uyu mukobwa wa Bill Gates yavukiye ahitwa Medina mu Mujyi wa Washington. Yasoje amasomo ye mu bijyanye n’ibinyabuzima muri Kaminuza ya Stanford, bose bize muri kaminuza imwe kuko na Nassar w’imyaka 28 ari gushakisha impamyabumenyi mu bijyanye no gucunga imari muri Kaminuza ya Stanford. 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger