AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Umunya-Maroc utoza APR FC yavuze icyasezereye Sugira Ernest

Mohammed Adil Erradi, umutoza mukuru w’ikipe ya APR FC yemeza ko ari we n’ubuyobozi w’ikipe nta n’umwe wabashije kwirukana rutahizamu Sugira Ernest ahubwo ko we yasezerewe n’ikibuga.

Uyu mutoza yagarutse kuri ibi nyuma y’umukino wahuje Rayon Sports na Bugesera FC, Sugira Akabasha kwigaragaza muri uwo mu kino wa mbere yari ayikiniye, ayihesha amanota atatu nyuma yo kuyitsindira igitego 1-0.

Umutoza wa APR FC yabajijwe ni ba ari we wafashe umwanzuro wo gusezerera Sugira cyangwa ari ubuyobozi, avuga ko Sugira yasezerewe n’ikibuga nta kindi.

Yagize ati“uyu munsi umupira(ruhago) ni wo wifatira ibyemezo, ntabwo ari njye nta n’ubwo ari ubuyobozi ahubwo ni ikibuga, dufite Mugunga aratsinda, hari Nshuti na Danny batsinda, ni umupira w’amaguru wifatira ibyemezo, si njye cyangwa ubuyobozi, Sugira yabonye amahirwe ntiyayakoresha kuko ni we watangiye ari rutahizamu nimero ya mbere w’ikipe.”

Mu Kwakira 2019, rutahizamu Sugira Ernest yahanwe n’ikipe ya APR FC, ashinjwa imyitwarire mibi irimo no kutumva inama z’umutoza, yahanishijwe gukorera imyitozo mu bato b’iyi kipe amezi 2.

Nyuma yo gusoza igihano cye ntabwo yigeze agarurwa mu ikipe ahubwo tariki ya 30 Ukuboza 2019 ubuyobozi bwa APR FC bwatangaje ko bwamutije muri Rayon Sports.

Sugira Enrest watijwe muri Rayon Sports mu gihe cy’amezi 6, amaze gukinira iyi kipe imikino ibiri aho yayitsindiye igitego 1.

Sugira Ernest ubu yatijwe muri Rayon Sports
Umutoza wa APR FC yavuze ko Sugira yirukanwe n’ikibuga
Twitter
WhatsApp
FbMessenger