AmakuruImikino

Umunya-Kenya yegukanye isiganwa ry’imodoka rya Rwanda Mountain Gorilla Rally

Kuri iki Cyumweru taliki 24 Ukwakira 2021 ni bwo hasojwe isiganwa rya «Rwanda Mountain Gorilla Rally 2021» ryari irya gatanu ku ngengabihe y’amarushanwa y’Afurika muri uyu mwaka wa 2021.

Carl Tundo wo muri Kenya akaba afatanya na Jessop Timothy mu gutwara imodoka ya VW Polo R5 nibo begukanye isiganwa ry’imodoka rya Rwanda Mountain Gorilla Rally ryaberaga i Bugesera mu burasirazuba.

Aba bombi barushije igihe cy’iminota 2 gusa Peter Karan na we wo muri Kenya utwaye imodoka ya Ford Fiesta. iri siganwa ryari rifite imizenguruko ingana n’ibirometero bisaga 180 bakoresheje isaha 1:29:57.

Abanyarwanda Gakwaya Jean Claude na Mugabo Jean Claude batwara Subaru Impreza, barangije iryo siganwa bari ku mwanya wa 4.

Din Imtiaz afatanyije na Alain Rukundo b’i Burundi batwaye Subaru Impreza, baje ku mwanya wa 5.

Nyuma yo kwegukana «Rwanda Mountain Gorilla Rally 2021», Carl “Flash” Tundo ufite imyaka 48 y’amavuko akaba yaratangiye gusiganwa muri 2002 yahise anegukana shampiyona y’Afurika “FIA African Rally Championship 2021” mu gihe hagisigaye isiganwa ryo muri Afurika y’Epfo rizaba   taliki 26 na 27 Ugushyingo 2021 gusa rikaba nta cyo ryahindura.

Carl Tundo yahise agira amanota 120, ku mwanya wa kabiri haza Guy Botterill wo muri Afurika y’Epfo ufite amanota 73 akaba atarabashije gusoza  iri siganwa ryo mu Rwanda. Ku manya wa 3 hari Nasser Yasin (Uganda) n’amanota 56 naho ku mwanya wa kane hari Patel  Karan (Kenya) n’amanota 48.

Imodoka 11 ni zo zashoje irushanwa ku modoka 15 zari zaryitabiriye z’abasiganwa baturuka mu bihugu by’u Rwanda, u Burundi, Kenya, Uganda n’Afurika y’epfo.

Isiganwa ryo mu Rwanda ni ryo ribanziriza irya nyuma ku rutonde rw’amasiganwa yo ku rwego rw’Afurika uyu mwaka.

Umunyamabanga w’ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa mu modoka mu Rwanda “RAC”, Cyatangabo Ange François yatangaje ko bishimiye uko iri siganwa ryagenze bakurikije igihe  cyari gishize hataba isiganwa kubera COVID-19.

Ikipe yitabiriye iri siganwa igizwe n’abagore, Wahome Maxime na Ayuko Linet (Kenya) yasoreje ku mwanya wa 6 naho Nasser Yasin  na  Ali Katumba bari ku mwanya wa 3 ku rutonde rw’Afurika baje ku mwanya wa 7.

Kumwanya wa 4 haje  Gakwaya Claude ufatanya Mugabo Jean Claude bakomoka mu Rwanda, bakinishije imodoka ya « Subaru Impreza N11 »  bakaba bakoresheje isaha 1, iminota 50 n’amasegonda 40.

Ku mwanya wa kabiri haje Patel  Karan (Kenya)  wakinishije “Ford Fiesta R5” wakoresheje isaha 1, iminota 29 n’amasegonda 57. Ku mwanya wa 3 haje  Kimathi McRae (Kenya) wakinishije “Ford Fiesta” akoresha isaha 1, iminota 40 n’amasegonda 17.

Carl Tundo wo muri Kenya  ni we wegukanye iri siganwa ndetse anahita yegukana shampiyona y’Afurika 2021  “FIA African Rally Championship 2021”.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger