Amakuru ashushyeImyidagaduro

Umunsi wa saint valentin usize Mike Karangwa yambikanye iy’urudashira na Isimbi

Mike Karangwa wamenyekanye mu myidagaduro no mu itangazamakuru yamaze gusezerana imbere y’amategeko n’umukobwa yihebeye ari we Isimbi ‘Mimi’ Roselyne.

Kur’uyu wa kane tariki 14 Gashyantare 2019 umunsi mukuru w’abakundana wiswe saint valentin nibwo ku biro by’umurenge wa Niboye mu Karere ka Kicukiro Mike KARANGWA na Isimbi Roselyne basezeranye imbere y’amategeko.

Ni umuhango wari witabiriwe n’abantu banyuranye haba abo mu miryango yabo n’abandi banyuranye aho aba bombi bagaragaraga mu myambaro myiza ibintu wabonaga bibereye ijisho.

Mike KARANGWA yagiye agaragara mu bakemurampaka mu gutoranya umukobwa ubahiga bose mu bwiza (Miss Rwanda),uretse ibi akaba yaranabaye umunyamakuru ku binyamakuru binyuranye bya hano mu Rwanda nka Radio salus, Isango Star n’ibindi, aho ubu asigaye ari umukozi wa kaminuza y’u Rwanda ushinzwe imenyekanishamakuru.

Akaba nyuma yo gusezerana ivangamutungo na Isimbi aba bombi biteganyijwe ko bagomba gusezerana imbere y’Imana tariki ya 23 Gashyantare 2019 muri Eglise Vivante ku Kimihurura .

Amwe mu mafoto yaranze uyu muhango:

Twitter
WhatsApp
FbMessenger