AmakuruImikino

Umunsi wa 29 shampiyona wananiwe gukiranura APR FC na AS Kigali, Rayon Sports itura umujinya Sunrise

Kuri iki cyumweru, shampiyona y’umupira w’amaguru yakomeje hakinwa imikino y’umunsi wa 29 wa shampiyona. Imikino yose yabaye uyu munsi aho APR FC na AS Kigali zatsinze imikino yazo zikomeza kwirukankana zishaka igikome cya shampiyona, mu gihe Rayon Sports yatuye Sunrise agahinda yakuye i Rusizi.

Ikipe ya APR FC ikomeje guhanganira igikombe na AS Kigali yari yakiriye Gicumbi kuri Stade Amahoro i Remera. Ibitego bya Lague Byiringiro na Prince Buregeya ni byo byahesheje iyi kipe y’igihugugukoza imitwe y’intoki ku gikombe cya 17 cya shampiyona, mu gihe habura umukino umwe wonyine iyi kipe izasuramo Espoir i Rusizi.

APR FC irasabwa byibura kunganya uyu mukino igahita yegukana igikombe.

Umukino wa APR na Gicumbi kandi wasize ushimangiye ko ikipe ya Gicumbi izakina shampiyona y’ikiciro cya kabiri mu mwaka utaha, bijyanye n’uko Bugesera bacunganaga yatsinze Polisi 2-0, igahita igira amanota 32 mu gihe Gicumbi yasigariye kuri 27.

Iyi Gicumbi igomba kumanukana na Miroplast yari yaramaze gukatisha tike y’icyiciro cya kabiri rugikubita.

Indi kipe ishaka igikombe ku kabi n’akeza ni ikipe ya AS Kigali. Iyi kipe y’umutoza Eric Nshimiyimana yari yakiriye Amagaju kuri Stade ya Kigali, iza no kuyatsinda ibitego 2-1.

Ikipe ya Rayon Sports yaherukaga gukubitirwa inyuma ya Nyungwe itsindwa 2-0 na Espoir, yatuye umujinya wose ikipe ya Sunrise iyitsinda ibitego 4-0. Ismailla Diarra waherukaga gutsinda ibitego 3 bakina na Gicumbi yongeye gusubira Sunrise na yo ayitsinda ibindi bitatu, iba Hat-trick ya gatatu uyu munya Mali atsinze kuva yagaruka muri Rayon Sports. Kwizera Pierrot wari umaze iminsi utitwara neza na we yabonye igitego muri uyu mukino.

Mu yindi mikino yabaye:

Etincelles FC yatsinze Kirehe FC ibitego 2-0, Miroplast FC inganya na Espoir  2-2, Kiyovu Sports yatsinze Mukura Victory Sports 1-0, mu gihe Musanze FC yatsinze FC Marines ibitego 3-2.

APR FC iyoboye shampiyona n’amanota 64, AS Kigali ni iya kabiri na 60, Rayon Sports yagumanye umwanya wa gatatu na 51, mu gihe Etincelles ari iya kane na 48.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger