Amakuru

Umukuru w’Umudugudu yakaswe ururimi azira umugore w’abandi

Mu karere ka Bugesera Umukuru w’Umudugudu witwa Migambi Emmanuel, yakaswe ururimi aranakubitwa bikomeye akekwaho gusambana n’umugore w’umuturage.

Umukuru w’Umudugudu wa Mububa, Akagari ka Tunda, Umurenge wa Nyamabuye ho mu karere ka Bugesera yafatiwe mu Murenge wa Ngeruka asambana n’umugore w’umuturage witwa Maniraguha Vianney.

Nyuma yo gufatirwa mucyuho ngo yashatse ku rwana n’umugabo nyiri umugore birangira akubiswe akatwa ururimi ubu arembeye  mu bitaro bya Bugesera i Nyamata, kuri ubu ntabasha no kuvuga kubera ko yabyimbye umusaya w’iburyo.

Umugabo w’uyu mugore wasambanywaga n’umuyobozi w’Umudugudu yari yamenye amakuru ko umugore we afite gahunda yo guhura na  Migambi Emmanuel, Umukuru w’umudugudu amukurikira kugeza abafatiye mu cyuho.

Mutabazi Richard , Meya w’Akarere ka Bugesera yemeza aya makuru avuga ko hari uwafashwe ari gusambana n’umugore w’abandi  nyuma ashaka kurwana n’aba mufashe birangira bamukubise akatwa n’ururimi.

Umugore wafashwe asambana ndetse n’umugabo we ukekwaho guca ururimi uwamusambanyirizaga umugore bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Ruhuha.

Kugeza ubu hari gukorwa iperereza harebwe abakase uyu mugabo ururimi kuko bitumvikana kuntu umuntu umwe yakora iki gikorwa. Mutabazi Richard aganira na Igihe yashishikarije abaturage kujya batanga amakuru ku gihe no kuba inyangamugayo bakirinda ibyabashora mu makimbirane n’abagenzi babo.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger