AmakuruUbukungu

Umukuru w’Isibo yatawe muri yombi nyuma yo gufatanwa ibiryo bigenewe abagizweho ingaruka na guma mu rugo

Umukuru w’Isibo yo mu Mudugudu wa Nyakuguma, mu Kagari ka Kagasa, Umurenge wa Gahanga mu Karere ka Kicukiro, yatawe muri yombi nyuma yo gufatanwa ibilo 60 by’ibiribwa byagenewe abaturage bagizweho ingaruka na gahunda ya Guma mu Rugo.

Uyu mutwarasiba witwa Mutabaruka Andre yatawe muri yombi nyuma y’uko biriya biribwa bifatiwe iwe ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 29 Nyakanga 2021.

Amakuru y’uko kwa Mutwarasibo hari ibiribwa yamenyekanye ubwo bamwe mu bari ku rutonde bagombaga guhabwa ibiribwa batabibonye ubundi bakajya gusaka iwe bakabisangayo.

Harerimana Arsene uyobora Akagari ka Kagasa, yavuze ko mu rugo rw’uriya Mutwarasibo basanzeyo ibilo 60 by’ibiribwa

Yagize ati “We yahaye bamwe ibisigaye abijyana mu rugo iwe. Hanyuma abapangayi be, baba baramubonye ko iwe yajyanye ibiryo kandi atarabaha, batanga amakuru tujyayo hamwe n’inzego z’umutekano duhita tumuta muri yombi.”

Ibi biribwa by’ibilo 60 birimo 20 kg by’umuceri, 15 by’ibishyimbo, 10 by’akawunga ndetse n’ibindi byari biri ku magare.

Uyu mukuru w’Isibo watawe muri yobombi ubu afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Gahanga aho biteganyijwe ko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB ruza gutangira iperereza ku byaha aregwa byo kunyereza ibiribwa bigenewe abaturage bagizweho ingaruka za guma mu rugo.

Yanditswe na Didier Maladonna

Twitter
WhatsApp
FbMessenger