AmakuruImyidagaduroUrukundo

Umukunzi mushya wa Diamond Platnumz yasobanuye icyamuteye gusomana na Ali Kiba

Tanasha Donna Oketch yasobanuye impamvu yasomanye na Ali Kiba, yemera ko basomanye gusa ko bitari iby’abakundana ahubwo ngo byari akazi gasanzwe kuko bafataga amashusho y’indirimbo ya Ali Kiba yitwa ‘Nagharamia’.

Uyu mukobwa ubusanzwe n’inshuti ikomeye y’umuhanzi Diamond Platnumz ndetse aba bombi banatangaje ko bafite gahunda yo gushyingiranwa bakabana nk’umugore n’umugabo n’ubwo ubwo babitangazaga bwa mbere ubukwe bwabo butabaye kubera impamvu zitandukanye ziganjemo iz’imiryango ku mpande zombi.

Zimwe mu mpamvu zavuzwe ko ari zo zabaye intandaro yo gusubikwa ku bukwe bwa bo bwagombaga kuba taliki ya 14 Gashyantare uyu mwaka, harimo kuba hari bamwe mu bagize imiryango yombi batari bategutse kandi bateganyijwe muri ubwo bukwe.

Ikindi cyavuzwe cyane mu bitangazamakuru ni ukuba Tanasha na Diamond badahuje idini, aho uyu mukobwa ari umukiristo mu gihe Diamond ari Umuyisilamu, umuryango wa Tanasha ukaba utaremeye ko umukobwa wabo ahindurira uyu musore.

Mu minsi yashize ubwo yatumirwaga kuri Wasafi Fm yasubije bimwe mu bibazo bitandukanye abantu bamuvugaho birimo n’urukundo rw’ibanga yagiranye na Ali Kiba ndetse ko iby’umubano wabo byanashimangiwe n’uburyo yagaragaye arimo gusomana na Ali Kiba mu ndirimbo ‘Nagharamia’.

Donna yavuze ko yifashishwa na Ali Kiba mu mashusho y’indirimbo yari mu rukundo (umusore bamaze gutandukana) ndetse ko umukunzi we yamuherekeje ahafatirwaga amashusho y’iyo ndirimbo.

Tanasha yavuze ko yasomanye na Ali Kiba kubera akazi

Yavuze ko nta kintu na kimwe yigeze akorana na Ali Kiba. Ati Ubwo twakoraga ariya mashusho nta kintu na kimwe cyabaye. Nta n’ubwo twigeze duhana nimero, byari ibintu bikozwe kinyamwuga.”

Ati “Nta kintu twakoze rwose ahubwo icyo gihe nari mu rukundo kandi umusore twakundanaga icyo gihe yaramperekeje tujyana ahafatirwaga ariya mashusho y’iyo ndirimbo.”

Avuga ko we na Diamond bahuriye muri Kenya kandi ko buri wese nta mukunzi yari afite banzura guhana nimero za telefoni.

Ati “Ni inkuru ndende. Twahanye nimero nta kintu na kimwe twumvaga cyo guhomba. Nta mukunzi (Diamond) yari afite ndetse nanjye byari uko.”

Tanasha avuga ko nta rukundo yigeze agirana na Ali Kiba, ahubwo ko kuba yarasomanye na we ari uko yari mu kazi gasanzwe nk’uko bigenda ku w’undi wese ugaragara mu mashusho runaka.

Tanasha ubu ni inshuti ikomeye ya Diamond Platnumz
Twitter
WhatsApp
FbMessenger