AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Umukukuzo wo kurasana hagati ya M23 na FArFC uri gukubura abaturage mu gace

Abaturage bo mu ntara ya Kivu ya ruguru ya DR Congo bagera ku 80,000 bamaze guhunga imirwano y’inyeshyamba za M23 n’ingabo za leta, FARDC, nk’uko bivugwa n’ishami rya ONU rishinzwe ibikorwa by’ubutabazi, OCHA.

Iyi mirwano yahereye muri teritwari ya Rutshuru muri Werurwe(3), kuva kuwa mbere yageze no muri teritwari ya Nyiragongo mu duce twa Kibumba kuri 20Km uvuye mu mujyi wa Goma.

OCHA ivuga ko kuva kuwa kabiri abantu basaga 10,000 bahunze imirwano y’i Kibumba bakerekeza mu duce twa Rugari na Kibati muri 8Km uvuye i Goma.

Abo biyongera ku bagera ku 26,000 bahunze mu duce twa Rutshuru kuva ku cyumweru, n’abandi hafi 40,000 bavuye mu byabo kuva mu kwezi kwa gatatu muri iyo teritwari.

OCHA ivuga ko benshi muri aba bavuye mu byabo bacumbitse mu nkambi zashinzwe bitateguwe, abandi ku nsengero, no ku bigo by’amashuri.

Itangazo rya OCHA rivuga ko “bakeneye byihutirwa ibiribwa n’ibindi bikoresho by’ibanze”.

Abandi baturage barenga 1,500 bo muri Rutshuru bo bahungiye muri Uganda, nk’uko iri shami rya UN ribivuga.

Imirwano ya M23 na FARDC ifashijwe n’ingabo za ONU yahagaritse ibikorwa by’imibereho n’ubucuruzi mu duce twinshi iri kuberamo muri Rutshuru na Nyiragongo.

Imiryango ifasha ifite impungenge z’akaga kurushaho ku baturage mu gihe iyi mirwano ikomeje.

Umubare w’impunzi z’imbere muri DR Congo warazamutse ugera kuri miliyoni 6.2, ari nawo munini muri Africa, nk’uko ONU ibivuga, ahanini kubera ibikorwa by’imitwe yitwaje intwaro.

Imirwano ikomeye yo kuwa gatatu

Imirwano yakomeje ejo kuwa gatatu mu duce twa Buhumba, Kibumba muri teritwari ya Nyiragongo ituma abantu barushaho guhunga.

Radio Okapi iterwa inkunga na ONU, yo ivuga ko M23 kugeza kuwa gatatu mu gitondo yagenzuraga ibice byinshi muri Rutshuru na Nyiragongo kandi ko umuhanda wa Goma – Rutshuru ugifungiye i Kibumba.

Mu itangazo ku mugoroba wo kuwa gatatu, General Sylvain Ekenge, umuvugizi wa guverineri w’intara ya Kivu ya ruguru, yavuze ko basubije inyuma ibitero bya M23 ndetse bagafata bimwe mu birwanisho yari yitwaje.

Gen. Ekenge ati: “Muri ibi bihe biteye impungenge, guverineri wa Kivu ya ruguru arasaba abaturage kugumana ituze no kuba maso, kandi ntibagire ubwoba”

BBC

Twitter
WhatsApp
FbMessenger