AmakuruImyidagaduro

Umukobwa w’uwahoze ari perezida yaciye ibintu kubera kutigisa ikibuno ku mbuga nkoranyambaga

Umukobwa w’ikinege w’uwahoze ari Perezida wa Ghana, John Dramani Mahama witwa Farida Mahama, yatwitse imbuga nkoranyambaga kubera videwo ye ari gucugusa ikibuno yagiye hanze.

Muri videwo yagiye ahagaragara, uyu mukobwa w’uwahoze ari perezida John Dramani Mahama yafashwe yerekana ubuhanga bwe bwo gukaraga ikibuno. Iyi videwo yafashwe n’uyu mwangavu kandi bivugwa ko yashyizwe mu nkuru ze bwite kuri Snapchat.

Iyi videwo imaze gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga,ibitekerezo bitandukanye byatanzwe n’abakoresha imbuga nkoranyambaga.

Mu gihe bamwe bemeza ko Farida akwiye kubaho ubuzima ashaka nk’umukobwa ukiri muto nk’abandi, abandi bagaragaje ko batunguwe n’iyi videwo bavuga ko iteye isoni.

Umwe mu bakoresha urubuga rwa Instagram yagize ati: “Ikibi cyo kuba umuntu ukunzwe cyangwa ukomeye mu muryango wawe… ntushobora gucugusa ikibuno mu mahoro.”

Undi ati: “ooooh umwana azateza ibibazo se. Ikipe ya Npp izayikoresha mu rwego rwo kwamamaza.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger