Amakuru

Umukobwa w’imyaka 18 y’amavuko yatawe muri yombi azira kwica uruhinja yabyaye

Mu karere ka Ngoma Umurenge wa Murama, haravugwa inkuru y’umukobwa w’imyaka 18 y’amavuko watawe muri yombi na polisi ashinjwa kuvutsa ubuzima uruhinja yari amaze kubyara.

Aya mahano yabaye ku munsi wejo tariki ya 6 Nyakanga 2021 mu masaha ya mu gitondo, aho byamenyekanye nyuma yuko umuturage ageze mu murima we agasangamo uruhinja rwamaze kwitaba Imana, niko guhita ahamagara ubuyobozi bw’umudugudu ndetse nabwo buhita bwitabaza polisi y’igihugu ikorera mu Murenge wa Murama bahita batangira iperereza ku muntu waba wakoze icyo gikorwa cy’ubunyamaswa.

Nkuko amakuru dukesha igihe abivuga, uriya mukobwa wabyaye umwana agahitamo kumwica asanzwe yiga mu mashuri abanza mu mwaka wa gatandatu ku kigo cyitwa Muvumba, akaba yarabyaye ruriya ruhinja mu masaha ya saa cyenda z’ijoro arangije ahita afata uruhinja araruniga bucyeye ajya kurujugunya mu murima w’umuturage wari hafi aho ngaho ndetse arurenzaho ibyatsi kugirango hatagira umuntu uza kurubona.
Mugirwanake Charles uyobora

Umurenge wa Murama, yatangaje ko amakuru bayamenye nyuma y’uko umuturage atoraguye uruhinja rwapfuye mu murima we maze arabitabaza niko guhita batangira gukora iperereza bafatanyije n’inzego za polisi kugirango bamenye uwaba yakoze ariya mahano ndetse ngo bakaba baje gusanga ari umukobwa w’imyaka 18 wari umaze iminsi atwite.

Yagize Ati “Umuturage yatoraguye uruhinja rwapfuye mu murima we araduhamagara maze dutangira gukora iperereza, nyuma twaje gusanga ari umukobwa w’imyaka 18 y’amavuko wigaga mu rwunge rw’amashuri rwa Mvumba, twamubajije arabyemera ndetse atubwira ko yabyaye saa cyenda z’ijoro arangije aniga uruhinja yari amaze kubyara bucyeye ajya kurujugunya mu murima wari hafi aho”.

Kugeza ubungubu uriya mukobwa wafashwe akaba acumbikiwe kuri sitasiyo ya RIB ikorera mu Murenge wa Murama, aho agitegereje gukorerwa dosiye kugirango ishyikirizwe ubushinjacyaha.

Yanditswe na IRADUKUNDA Bertrand

Twitter
WhatsApp
FbMessenger