AmakuruImyidagaduroInkuru z'amahanga

Umukobwa wabaye Miss Uruguay yasanzwe amanitse mu kagozi muri Hoteli

Umukobwa wabaye Miss Uruguay witwa Fatimih Davila yasanzwe amanitse muri imwe mu mahoteli yo mu mujyi wa Mexico mu gace ka Napoles taliki ya 3 Gicurasi 2019.

Amakuru akomeje gutangazwa ku rupfu rw’uyu mukobwa  wahagarariye Uruguay mu marushanwa ya Miss Universe muri 2006 na Miss World muri 2008 avuga ko uwamusanze mu kagozi amanitse ari we watabaje polisi.

Umuvugizi wa Miss Universe yabwiye Fox News ati “Tubabajwe n’urupfu rwa Fatimih Davila, Miss Universe Uruguay 2006. Twishyize hamwe n’umuryango we n’inshuti muri ibi bihe bikomeye.”

Uwo mukobwa nyuma yo guhatana mu marushanwa y’ubwiza yabaye imyaka myinshi umunyamideli, anakora mu ikinamico yitwa Triumph of Love.

Ubushinjacyaha buvuga ko yasezeranyijwe akazi mu mujyi wa Mexico, akahagera ku ya 23 Mata 2019.

Itangazo ryabo riragira riti “Abantu baziranye bamushakiye icumbi muri iyo hoteli, ategereje gukoreshwa ikizamini cy’imbonankubone.”

Haracyapererezwa niba yariyahuye cyangwa hari abamwishe. Gusa ikinyamakuru El Universal kivuga ko urupfu rwa Davila rufitanye isano n’urubuga rwa internet rw’uburaya rwizeza abakobwa akazi keza gukora nk’abanyamideli muri Mexico, bikarangira bisanze mu bucuruzi bw’abantu.

Iki kinyamakuru kivuga ko hari abagore benshi bashimuswe, bagakoreshwa uburaya ku ngufu cyangwa bakicwa.

Fatimih Davila bamusanze amanitse muri Hoteli yapfuye
Twitter
WhatsApp
FbMessenger