AmakuruUrukundo

Umukobwa wa Sina Gerard yarongowe n’umushoramari ukomeye mu Rwanda (+AMAFOTO)

Ku mbuga nkoranyambaga hiriwe hakwirakwizwa amafoto y’umukobwa  witwa Uwitonze Sina Carine ndetse na Dr Rekeraho Emmanuel usanzwe amenyerewe mu bijyanye n’ubushabitsi (Business) m’u Rwanda basezeranye imbere y’amategeko.

Ayo mafoto yaherekejwe n’ibitekerezo byinshi cyane aho benshi bagiye bavuga ko batari baziko uyu Dr Rekeraho Emmanuel  yari akiri ingaragu, gusa hari n’abavuga ko aba bageni bose basa n’amafaranga.

Tariki ya 5 Kanama nibwo Dr Rekeraho Emmanuel umuyobozi akaba na nyirikigo Eden Business center Ltd  n’umukobwa w’umuherwe Sina Gerard  nyiri  Urwibutso Enterprises basezeranye imbere y’amategeko mu birori byitabiriwe n’abantu bake hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19.

Kubera ibihe Isi n’u Rwanda birimo byatewe na Covid-19 ibi birori byitabiriwe n’abantu bake cyane gusa  Dr Rekeraho Emmanuel  nyirikigo Eden Business center Ltd yatangaje ko abakunzi babo , inshuti n’abavandimwe babo bashonje bahishiwe kuko bazabona ibindi birori bazategurirwa n’uyu muryango mushya Coronavirus n’iba itagihari.

Uyu Rakeraho Emmanuel ni umwe mu bashoramari b’abanyarwanda bamaze kuba ibirangirire, uretse kuba ari ny’iri Eden  Business center Ltd akora n’ibindi bikorwa by’ubushabitsi bitandukanye.

Kubabyibuka neza uyu mugabo Dr Rekeraho yigeze no kuyobora Urugaga Nyarwanda rw’abavuzi gakondo. Gusa uyu mukobwa Uwitonze Sina Carine ntiharamenyekana neza ibyo akora.

Kumenyesha

Uramutse ukeneye kumenyekanisha ibikorwa byawe (kwamamaza) cyangwa gutanga itangazo runaka uhawe ikaze kuri Teradignews.rw.
Hamagara 0780341462 / 0784581663 // Whatsapp 0784581663 / 0789 564 452

 

Dr Rekeraho Emmanuel yarongoye umukobwa wa Sina Gerard

Twitter
WhatsApp
FbMessenger