AmakuruImyidagaduro

Umukobwa wa R.Kelly yavuye mu ishuri kubera kubura amafaranga y’ishuri

Umukobwa w’icyamamare mu muziki muri Leta zunze ubumwe za Amerika R.Kelly yirukanywe ku ishuri nyuma yo kubura amafaranga y’ishuri nayo ku mutunga.

Uyu mukobwa uzwi ku izina rya Joann yirukanwe nyuma y’uko se umubyara amaze iminsi yarimasiwe n’uruhuri rw’ibibazo by’abagore bagiye bamushinja kubakorera ihohoterwa ku mibonano mpuza bitsina.

R.Kelly yashinjwe cyane n’abagore kubasambanya ku gahato ndetse n’uwahoze ari umugore we umwaka indezo y’abana.

Umukobwa we, Joann ukunda kwiyita Buku Abi, yigaga mu ishuri ry’ubugeni ryo muri Leta ya California kugeza mu mpera z’umwaka ushize. Ntakiga kuko ise yamuvaniyeho amafaranga y’ishuri atamuteguje.

Amasezerano yo kwita ku bana R Kelly yabyaranye n’uwahoze ari umugore we Andrea, avuga ko yari kwishyurira Joann amafaranga y’ishuri kugeza agize imyaka 23.

Ariko uyu mukobwa yimutse mu nzu yabagamo atangira kwiyishyurira ibitabo n’ibindi bikoresho by’ishuri kuko ise yari yananiwe kubyishyura.

Darrell Johnson usanzwe areberera inyungi mu muziki wa R Kelly we yavuze ko R.Kelly atigeze areka kwishyurira umukobwa we, avuga ko amafaranga umukobwa we yakoresheje yiyishyurira azayamusubiza mu gihe yaba agaragaje inyemeza bwishyu.

Bivugwa kandi ko R Kelly yari azi ko umukobwa we ari we wihitiyemo guta ishuri, ahita yanga kwishyura ibyo yakoreshaga. Avuga kandi ko kugeza ubu nta kintu arabona cyemeza ko umukobwa we atari kwiga.

Joann avuga ko ashaka gusubira mu ishuri, agasaba ubufasha se nubwo umubano wabo ubu utakimeze neza.

Kuva filime ‘Surviving R. Kelly’ yashyirwa ahagaragara, uyu Joann yavuze ko ise ari inyamaswa ndetse ko bamaze imyaka myinshi badacana uwaka.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger