AmakuruImyidagaduro

Umukobwa wa Diamond na Zari yavuze akari imurori ku rukundo ririgututumba hagati y’ababyeyi be

Urukundo rwisubiyemo rukomeje kuvugwa hagati y’icyamamare mu muziki wa Bongo Fleva muri Tanzania Diakond Platnumz na Zari Hassan The Boss Lady wahoze ari umjkunzi we ukomeye nyuma bakaza hgutandukana bamaze kubyarana abana babiri.

Aba batandukanye ahanini bapfa ko umuhanzi Diamond Platnumz yamucaga inyuma cyane kamwe mu kageso gakunze kumuvugwaho kenshi.

Urukundo rw’aba bombi rwongeye gutangira kumvikana nyuma yaho Zari ashyize ku mugaragaro ko yamaze gutandukana na Dark Stallion wari warasimbuye Diamond…….. Imfura ya Diamond na Zari yahishuye ko aba byeyi be bari mu munyenga w’urukundo rw’ibanga, agaragaza ko abyishimiye cyane.

Tiffah Dangote imfura ya Zari yahishyuye ko Se na Nyina bari mu urukundo kandi rugeze aharyoshye

Amakuru y’uko Diamond na Zari bari mu munyenga w’urukundo yasakaye ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’uko umukobwa w’imfura wa Diamond na Zari avuze ku mugaragaro ko aba babyeyi be bari mu rukundo rw’ikibatsi.

Uyu mwana [Tiffah Dangote] ufite abamukurikirana batari bake ku mbuga nkoranyambaga ibi yabitangarije kuri camera ubwo yasangizaga abamukurikira uko umunsi we wagenze byabaye ibindi bindi ubwo yatangiraga kuvuga ku mubano wa se na nyina avuga ko bongeye kujya mu rukundo rw’ikibatsi rwafashe indi ntera.

Atangiye kuvuga ko urukundo rw’aba babyeyi be rwongeye kuba ikibatsi, nyina yahise amuca mu ijambo yanga ko byose abishyira ahanze maze avuga ko ibyo yavuze ari ibinyoma abantu badakwiye kubifata nk’ukuri. Byatangiye guhwihwiswa ko Zari yasubiye mu rukundo na Diamond nyuma y’aho atangaje ko yatandukanye n’uwari umukunzi we mushya Dark Stallion ukomoka muri Nigeri. Nyuma yo gutandukana nawe yavuze ko atazi kumwitaho no kumufata neza.

Uyu muherwekazi ukomoka muri Uganda, ibinyamakuru byo muri iki gihugu bigaruka ku myidagaduro nka blizz.co.ug byagarutse kuri iyi nkuru, byanditse ko n’ikiganiro azahuriramo na Diamond kizajya gitambuka kuri Netflix, gishobora kuzabongerera uburyohe mu rukundo kuko bazajya bavuga ku buzima bwabo bwite bujyanye n’imibanire yabo.

Tiffah Dangote wamenye aya mabanga asanzwe akurikirwa n’abarenga ibihumbi 135 kuri Instagram.
Muri Gicurasi yashyizeho ifoto y’aba babyeyi bombi maze abifuriza kugira igisibo gitagatifu cya Ramadhan kiza.

Zari The Boss Lady agiye gusubirana na Diamond Platnumz

Igare ryabonye umunyonzi! Mico The Best yambitse impeta ikizungerezi bitegura kurushinga (Amafoto)

Tiffah Dangote yemeje ko ababyeyi be bari mu munyenga w’urukundo

Twitter
WhatsApp
FbMessenger