Imyidagaduro

Umukobwa wa Ali Kiba yagize icyo yifuriza Se wahisemo gushaka umugore

Amaya Ally Kiba umukobwa ndetse akaba n’imfura ya Ali Kiba yashimishijwe n’icyemezo Se yafashe agahitamo gushaka ndetse anagira icyo amwifuriza mu buzima .

Uyu mwana w’umukobwa ukiri muto wagize ubutwari akava mu bandi bana ba Ali Kiba akagira icyo yifuriza umubyeyi we wahisemo gushaka umugore, ntabwo yigeze agaragara mu bukwe bwa Se , yifashishije urubuga rwa Instagram akurikirwaho n’abarenga ibihumbi 58 maze yifuriza Se kuzagira ishya n’ihirwe mu buzima bushya agiyemo.

Abicishije kuri Instagram ye yagize ati :”Ndagushimiye cyane, nizere ko ugiye kugira ubuzima bushya bwiza. Ndagushimiye cyane  nizere ko wagize umunsi mwiza, ndagukunda ndagukunda. Amahirwe masa.”

Ali Kiba yasezeranye imbere y’Imana  maze yemera kubana akaramata n’umukobwa wo muri Kenya Amina Rikesh ku ya 19 Mata 2018 I Mombasa muri Kenya. Aba bombi basezeraniye mu idiri rya Isilamu. Ali Kiba wo muri Tanzaniya yasezeranye n’umunya Kenya Amina Rikesh , imihango yo gusezerana yabereye mu Musigiti wa Msjid-Kulthum uherereye  mu gace ka Kizingo.

Biteganyijwe ko imihango y’ubukwe izaba ku wa Gatandatu taliki ya 26 Mata 2018 ibirori bikazabera I Dar Es Salaam muri Tanzaniya bikazitabirwa n’abayobozi batandukanye b’igihugu cya Tanzaniya na Kenya.

Uretse uyu mukobwa ariko Ali Kiba asezeranye yaramaze kubyara abandi bana babiri biyongera kuri uyu bakaba batatu.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger