AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Umukino wagombaga guhuza Mukura na Rayon Sports wasubitswe

Mu gihe byari byitezwe ko Mukura Victory Sports igomba gukina na Rayon Sports umukino wa gicuti mbere y’uko yerekeza muri Afurika y’Epfo aho izacakirana na Free States Star F.C mu mikino ya CAF Confederation Cup, ntibyashobotse ko uyu mukino ukinwa.

Uyu mukino wagombaga guhuza Mukura Victory Sports na Rayon Sports wari kuba ku wa Gatandatu taliki ya 24 Ugushyingo 2018.

Kugira ngo uyu mukino usubikwe habayeho imbogamizi z’uko Mukura ikomeje gukora imyitozo yitegura uyu mukino uzayihuza na Free States Star F.C yo muri Afurika y’Epfo bizacakirana ku italiki ya 28 Ugushyingo 2018.

Aya makuru ahamya ko umukino wa gicuti warutegerejwe hagati ya Mukura na Rayon Sports utakibaye, yemejwe n’umutoza mukuru wa Mukura bwana Haringingo Francis wavuze ko bahisemo guhagarika uyu mukino kugira ngo hirindwe ibibazo bya hato na hato bishobora kwibasira abakinnyi bayo bakomeje imyiteguro yo kwerekeza muri Afurika y’Epfo.

Aganira na TERADIGNEWS yagize Ati:”Kubera umukino dutegereje imbere yacu uzaduhuza na Free States star F.C, umukino wagombaga guhuza Mukura Victory Sports FC na Rayon Sports twahisemo kuwusubika kugira ngo hatagira umukinnyi wacu wazahura n’ibibazo by’imvune muri uyu mukino ugasanga bibaye imbogamizi zikomeye ku ikipe yacu”.

Umutoza wa Mukura Bwana Haringingo Francis yanavuze ko kugeza ubu we n’Abasore be bakomeje gukora imyitozo ifatika izabafasha kwitwara neza imbere ya Free States Star F.C muri Afurika y’Epfo.

Uyu mutoza yanavuze ko bakomeje gushyira ku murongo burikimwe cyose gikenewe mu rugendo bazagira, harimo gushakira ibyangombwa abakinnyi kugira hatazagira usigara ku munota wanyuma kubera kubura ibisabwa.

Biteganyijwe ko Mukura VS izahaguruka i Kigali kuri uyu wa Mbere tariki ya 26 Ugushyingo ikerekeza muri Afurika y’Epfo aho izakinira umukino ubanza wa CAF Confederations Cup.

Mukura ikomeje gukaza imyitozo

Mukura yiteguye gucakirana na Free States staryo muri Afurika y’Epfo

Abakinnyi biteguye kuzitwara neza
Twitter
WhatsApp
FbMessenger