AmakuruImikino

Umukino wa FC Barcelona na Real Madrid wari utegerejwe na benshi wasubitswe

Komite ishinzwe amarushanwa mu shyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu gihugu cya Espagne RFEF, yatangaje ko yasubitse umukino wa shampiyona ya Espagne wagombaga guhuza FC Barcelona na Real Madrid mu mpera z’uku kwezi.

Uyu mukino wagombaga kuba ari uw’umunsi wa 10 wa La Liga, wari uteganyijwe kubera i Camp Nou ku wa 26 z’uku kwezi.

Impamvu nymakuru RFEF yahisemo gusunika uyu mukino, ni uko umujyi wa Barcelona uyu mukino wari kuzaberamo uri kuberamo imyigaragambyo ikomeye.

Abaturage b’i Catalunya bari kwigaragambya kubera ifungwa ry’impirimbanyi icyenda zaharaniraga ko Catalunya yiyomora kuri Espagne ikaba igihungu kigenga.

Magingo aya nta tariki izwi El Clasico igomba gukinirwaho iremezwa, gusa byitezwe ko uyu mukino ugomba gukinwa mu Ukuboza uyu mwaka.

Bamwe mu bayobozi b’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Espagne bari bifuje ko uyu mukino ukinwa ku wa 18 Ukuboza, gusa Javier Tebas uyobora iri shyirahamwe yanze iki kifuzo kubera ko uyu mukino ngo ushobora kugongana n’imikino y’igikombe cy’umwami.

Ibi bivuze ko El Clasico ishobora kuzakinwa ku wa 07 Ukuboza, ikazabera i Camp Nou ku kibuga cya FC Barcelona.

Izi mpinduka zishobora gutuma n’umukino FC Barcelona yagombaga gukina na Mallorca muri iyi Weekend wimurwa ugashyirwa ku wa gatatu w’icyumweru gitaha, kugira ngo El Clasico izakinwe ari ku wa gatandatu.

Ibi kandi bishobora no kugira ingaruka ku mukino Real Madrid izakinamo na Espanyol na wo ugomba gushakirwa undi munsi.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger