AmakuruImikino

Umukinnyi wa Pépinière yaguwe gitumo agiye kwiba mu kibikira

Kuri uyu wa Gatatu, Uwimana Jean de Dieu ukinira Ikipe ya Pépinière yatawe muri yombi n’inzego zishinzwe umutekano akekwaho kwiba mu kigo cy’ababikira giherereye ku Kacyiru mu Kagari ka Kamatamu.

Inzego z’umutekano zo mu murenge wa Kacyiru zatangaje ko uyu musore yatawe muri yombi ataragera kucyo yari agamije.

Uyu musore  w’imyaka 26, wafatiwe mu murenge wa Kacyiru, akagari ka Kamatamu mu mudugudu w’ Uruhongore yafashwe ahagana saa mbiri n’igice z’igitondo.

Uyu musore yafatiwe mu kigo cy’Ababikira cyitwa Soeurs Brate de l’Assomption bivugwa ko yari yipfutse mu maso igitambaro afite n’icyuma mu ntoki.

Uwimana Jean de Dieu amaze gutabwa muri yombi yiyemereye ko yari aje kwibamo icyuma (appareil) yahabonye ubwo yazaga gusura nyina wabo w’umubikira wari uhari.

Umuyobozi Wa Pepiniere witwa  Jean Marie Vianney yemeje ko Uwimana Jean de Dieu wafashwe agiye kwiba ari umukinnyi wabo, avuga n’ikigomba gukurikiraho mu gihe yaba ahamwe n’icyaha.

Yagize ati”nibyo koko ayo makuru twayamenye yari umukinnyi wacu, Yari atuye muri ibyo bice, turacyategereje naramuka ahamwe n’icyaha tuzamwirukana burundu Kuko ntibyaba atanga urugero rwiza ku bandi.

Uwimana Jean de Dieu yabonywe bwa mbere na Soeur Mukandori Jeanne d’Arc ashaka kumutera icyuma aho yaramusanze mu bwiherero yihishe, ahita atabaza inzego zishinzwe umutekano .

Uyu musore yashyikirijwe polisi ishami rya Kacyiru kugirango hakomeze hakorwe iperereza kuri iki cyaha.

Uwimana Jean de Dieu yafashwe agiye kwiba
Twitter
WhatsApp
FbMessenger