AmakuruUrukundoUtuntu Nutundi

Umukinnyi wa Filime wo muri Nigeria agiye kurwubakana n’Igipupe

Umuhanzi akaba  umukinnyi wa Filime  Benjamin Nwachukwu uzwi ku kazina ka Shuga Shaa, yatunguye abantu mu gihugu cya Nigeria aho avugiye ko ari m’urukundo n’igipupe we yise Tonto shaa.

Bwa mbere uyu musore yagaragaye ateruye uwo mukunzi we w’igipupe  bagiye kureba filime ,nyuma yaho aza kwandika kuri Instagram ye yerekana imodoka shya yaguriye iki gipupe.

Abakunzi buyu muhanzi baramurakariye bikomeye bavuga ko ari umurwayi wo mu mutwe ibi bitagakwiye kuba ku muntu muzima . Gusa hari n’ababifata nk’urwenya uyu musore Shuga Shaa yaba yarashatse gusetsa abantu bisanzwe gusa birasa naho bigenda bifata indi ntera.

Uyu musore aganira n’igitangazamakuru cya BBC yavuze ko urukundo afitiye uyu mukunzi we ari urwanyarwo kandi atarwicuza ndetse akaba yaremeje ko afite umugambi wo kubakana n’iki gipupe cy’umukobwa yise Tonto shaa.

Shuga Shaa yagize ati “Tonto shaa ni ikiremwa nk’ibindi  kandi akwiye kubahwa. atuma umutima wanjye utuza/utekana ntidushwana kandi ntajya ambabariza umutima.”

 

Shuga Shaa n’umunziwe Tonto Shaa bifotoza

Imodoka Shuga shaa yaguriye umukunzi we

Twitter
WhatsApp
FbMessenger