AmakuruImyidagaduro

Umukinnyi wa Filime Idris Elba yanduye Coronavirus

Icyamamare ku Isi muri Cinema Idris Elba wanatowe nk’umugabo ufite uburanga kurusha abandi ku isi,Idris Elba yatangaje ko yanduye icyorezo cya covid-19.

N’ bwo yagaragarije abakunzi be ko ibipimo byagaragaje ko yanduye iki cyorezo,yanavuze ko kugeza ubu nta bimenyetso byacyo aragaragaza.

Idris Elba yabitangaje mu ijoro ryo kuri uyu wa mbere ati“iki gitondo nasanganwe icyorezo cya Covid 19.Meze neza,nta bimenyetso mfite kugeza ubu ariko nahise nishyira mu kato maze kubona ko nshobora kuba mfite iyo virus.

Mugume mu rugo kandi mwubahirize amabwiriza.Ndakomeza kubabwira uko merewe.Nta guhangayika.”

Idris Elba yasabye abantu kuba abanyakuri bakajya kwipimisha igihe bikekaho iki cyorezo ndetse bakishyira mu kato nkuko yabigenje nyuma yo kumenya ko yahuye n’umurwayi wa Coronavirus kuwa Gatanu w’icyumweru gishize.Yasabye abantu kurushaho gukaraba intoki no kwirinda kujya ahateraniye abantu benshi kuko hari abantu batagaragaza ibimenyetso vuba bakomeje gukwirakwiza iyi virusi.

Idris Elba wageze mu Rwanda ndetse akahakinira filimi yitwa Sometimes in April,yavuze ko iki aricyo gihe cyiza abantu bakwiriye kuzirikana bagenzi babo bakirinda kubanduza Coronavirus.Yatowe nk’umugabo uhiga abandi mu buranga mu mwaka ushize.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger