AmakuruImikino

Umukinnyi ukomoka mu Burundi yahawe amasezerano n’ikipe ya Manchester United

Nyuma yo kumukura mu ishuri ryigisha umupira w’amaguru rya Shalton,  ikipe ya Manchester United yahaye amasezerano y’igihe kirekire umwana ukiri muto ukomoka mu gihugu cy’u Burundi, Largie Ramazani ufite imyaka 17.

Largie Ramazani niwe Murundi wa mbere usinyiye ikipe ya Manchester United, uyu musore ukiri muto warihiwe amashuli n’ikipe ya Manchester United ariko kubera ubuhanga yagaragarije abatoza  b’iyi kipe , byatumye ubuyobozi bwa Manchester United buhitamo kumuha amasezerano y’igihe kirekire.

Ramazani yavukiye mu gihugu cy’ u Burundi,  umuryango we wimukiye mu Bubiligi ariko ntiwahatinda kuko waje kuhava ukerekeza mu Bwongereza. Ramanzani wahawe amasezerano muri Manchester United rero yaje guhabwa ubwenegihugu bw’Ababiligi ndetse bidasubirwaho akinira ikipe y’igihugu y’Ububiligi y’abatarengeje imyaka 17.

Uyu musore yasinye amasezerano ya mbere nk’umukinnyi wabigize umwuga mu ikipe ya Manchester United ndetse afite amahirwe yo kuzamurwa mu ikipe ya mbere cyane ko akina ku mpande asatira.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger