AmakuruImikino

Umukinnyi ukomeye wakiniraga Rayon Sport yamaze gusinya muri Musanze Fc

Umukinnyi wo hagati mu kibuga mu ikipe y’igihugu Amavubi, Nshimiyimana Imran wari usanzwe akinira ikipe ya Rayon Sport, yamaze gushyira umukono ku masezerano mu ikipe ya Musanze Fc.

Amakuru aturuka imbere mu ikipe ya Musanze Fc, aravuga ko Nshimiyimana Imran yamaze gusinyira iyi kipe ibarizwa mu ntara y’Amajyaruguru mu karere ka Musanze amasezerano y’imyaka ibiri ndetse akaba ari nawe uzaba ari kapiteni w’iyi kipe, umwanya wari usanzweho Twizerimana Onesime werekeje mu ikipe ya Police Fc.

Nkuko amakuru akomeza abivuga, Tariki ya 24 Kanama 2021 nibwo uyu mukinnyi yagiranye ibiganiro birambuye n’ubuyobozi bw’ikipe ya Musanze Fc buyobowe na Perezida wayo Placide bakunda kwita Trump, maze bemereanya ko agomba gusinyira iyi kipe yari imaze igihe icecetse cyane ku isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi.

Uyu munsi tariki ya 25 Kanama 2021 nibwo ubuyobozi bw’ikipe ya Musanze Fc bwerekanye umukinnyi Nshimiyimana Imran nk’umukinnyi mushya w’iyi kipe, aho agomba kuzajya yambara nimero eshanu dore ko ariyo yakunze kujya yambara mu makipe atandukanye yagiye anyuramo ndetse iyi kipe ikaba yashyize hanze amafoto agaragaza uyu mukinnyi arimo gushyira umukono ku masezerano ari kumwe na Perezida wa Musanze Fc, Placide.

Uyu mukinnyi Nshimiyimana Imran yanyuze mu makipe atandukanye arimo ikipe ya AS Kigali, Police FC yakiniye imyaka itanu, yanyuze kandi mu ikipe ya APR FC yavuyemo asezerewe we n’abandi bakinnyi bagera kuri 16 ndetse icyo gihe yahise yerekeza mu ikipe ya Rayon Sports yari akirimo kugeza ubu.

Yanditswe na Bertrand Iradukunda

Twitter
WhatsApp
FbMessenger